Umuyobozi  w’Ishyaka  riharanira Demokarasi n’impinduka  muri Uganda  (FDC) , Dr. Kizza Besigye yihanangirije Perezida  Museveni bahanganye mu matora yo kuyobora Uganda amubwira ko igihe  cye  cyamurangiranye.

 

By Habineza Gabriel | Views : 25725 | Kuya 02-17-2016 07:31



Ibi Dr.Besigye akaba yarabitangaje mu gitondo cyo  kuri uyu  wa Kabiri  tariki 16 Gashyantare ,2016 mu kiganiro n’abanyamakuru  mu rugo iwe ahitwa Kasangati avuga ko Abagande bakeneye impinduka.

Ati “Igihe cyakurangiranye.Abaturage ba Ugamda  basubije ubwenge  ku gihe bakeneye impinduka.Nta kintu na kimwe kizabitambika mu nzira yabo.Nta kintu na kimwe  gihari  mukwiye gutinya, iki ni igihugu cyacu ndetse mugomba guhora mwiteguye’

Nk’uko byagiye bigarukwaho  na Amama Mbabazi nawe urimo  kwiyamamariza kuyobora Uganda,Dr.Besigye yasabye abayoboke b’ishyaka rye  kwamagana amabwiriza yashyizweho na Komisiyo y’igihugu y’amatora avuga ko nta muntu ugomba kwitwaza  Telefone agiye gutora.

Ati “Kwitwaza  Telefone  zigendanwa ni uguca intege abazaba bashaka kwiba amajwi.Kiggudu(Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora) nta  bubasha afite bwo  kubuza abantu kwitwaza Telefone baje gutora’’

       

                                               Dr.Besigye

Nk’uko bitangazwa na Red Pepper  dukesha iyi nkuru  ngo Besigye  yasabye Komisiyo  y’amatora  muri Uganda  kureka  kuvangira amahitamo y’abaturage  nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize.

Yongeyeho ko biteye isoni kuba  umusore umwe yararashwe na Polisi ya Uganda  ku wa Mbere  ubwo  abaturage bari bahanganye nayo nyuma y’uko Besigye yari amaze gutabwa muri yombi.

Ati “Ku bantu batekereza ko umubano  w’Abagande ugiye gucika  nababwira ko bibagiwe ,mu minsi ibiri gusa  inzozi mbi zigiye gukira  iherezo .Abenegihugu bagomba kugira umurava nk’uko babigaragaje  mu gihe cyo  kwiyamamaza bagahaguruka  bakaza gutora kare ,nta gushidikanya tugiye  gutsinda aya matora’’

Ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare,2016 ahagana mu ma saayine z’igitondo nibwo Kizza Besigye yafashwe na Polisi imushinja kwiyamamaza mu buryo bunyuranye n’amategeko ku muhanda Jinja. Ahagana ku mugoroba Kizza Besigye yarekuwe akomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu nkengero za Kampala.

Ejo ku wa Kane tariki ya 18 Gashyantare,2016 muri Uganda  nibwo abaturage bazabyukira mu matora ya Perezida ugomba kuyobora iki gihugu, gusa amahirwe menshi akaba ahabwa  Perezida  Joweri Museveni usanzwe kuri uyu mwanya.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd