Mu gihugu cya Uganda muri Kaminuza ya Makerere abanyashuri bari mu myigaragambyo bamagana amategeko mashya y’imyitwarire  yabashyiriweho aho babujijwe kunywera  ibisindisha mu kigo ,bakabuzwa  kwambara imyenda ishotorana, gukina  urusimbi,kwishora mu busambanyi ndetse no gukoresha imvugo zitasobanutse muri  Kampisi

 

By Ubwanditsi | Views : 10017 | Kuya 08-29-2015 08:45



Abanyeshuri bigaragambya bakaba bavuga ko  aya mategeko atakagombye kubashiyirirwaho kuko ngo umuntu ajya kugera muri Kaminuza akuze bihagije ku buryo ibyo akora aba abizi neza bityo ko ataba akeneye umuntu umureberera.

  Aaron Mugumya ni umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya Makerere mu mwaka wa Kabiri aganira na Daily Monitor dukesha iyi nkuru akaba yaravuze ko  aya mategeko  mashya adasobanutse ndetse ko ahubwo agiye kuzana urujijo hagati y’abanyeshuri n’ubuyobozi.

Ati“Abayobozi ba Makerere bagomba kumenya  ko iyo umuntu ari muri Kaminuza  aba akuze ndetse ko agomba kwifatira imyanzuro ;aya mategeko areba abanyeshuri bakiri  mu mashuri yisubuye(Secondary) ibi ni  uguhonyora uburenganzira bwacu’’

Racheal Nassiwa nawe ni umunyeshuri  wiga mu mwaka wa  3 akaba avuga ko iyo muntu ageze muri Kaminuza aba akuze  bityo ko aba azi ikibi n’icyiza.

Akaba yongeraho ko aya mategeko mashya  agiye gutera urujijo mu bigo bya Leta  bifite uburambe.

Nk’uko ngo bigaragara aya mategeko  akaba yarashyizweho nta  rwego ruhagarariye abanyeshuri ruhari ni muri urwo rwego  na bamwe mu balimu bavuze ko  bazifatanya n’abanyeshuri  mu kwigaragambya bamagana aya mategeko mashya y’imyitwarire yabashyiriweho.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd