Anatoli Kiiza, umusore w’Umugande w’imyaka 30 utuye mu mudugudu wa Kiryangobe, akaba akomoka mu karere ka Hoima, nyuma yo kongera gukora igisasu cya misile, arasaba ko cyageragezwa na Perezida Museveni.

 

By Ubwanditsi | Views : 6594 | Kuya 01-29-2017 16:42



Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Uganda usanzwe ukora ubukorikori yongeye kugaragaza ubukorikori bwo gukora igisasu cya misile nyuma yaho yari yarabibujijwe. 

Anatoli Kiiza yabwiye ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru ko yashoye miliyoni 10 z’amashilingi mu gukora iki gisasu cye, avuga ko yifuza ko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni ari we wazakirasa bwa mbere. 

Asobanura ubu buvumbuzi bwe nyuma y’amezi menshi y’akazi gakomeye, Kiiza avuga ko yasabye guverinoma kuzana impuguke zayo yizera ngo zisuzume iki gisasu mbere yo kubitesha agaciro. 

Yasobanuye ko missile yakoze yise SAM ifite ubushobozi bwo kuraswa mu birometero bisaga 700 . 

Kiiza yabanje kugerageza gukora ikintu gisa nka misile muri Kamena 2012, ariko igipolisi kimuta muri yombi kimusanze aho yakoreraga muri Hoima. 

Nyuma yo guhatwa ibibazo, Kiiza yararekuwe ataburanishijwe. Akaba yarabwiye itangazamakuru ko usibye kuba amaze gutabwa muri yombi 7 kuva mu 2012, atigeze areka inzozi ze zo kuzacura igisasu.

Kiiza avuga ko yakoze ubushakashatsi kuri internet akiga uko ibisasu bya misile bicurwa mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa na Koreya ya Ruguru. 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd