Nyuma y’imyaka isaga 130 abanyaburayi bigabanyije Afurika,Abanyarwanda bakamburwa igice kinini cy’igihugu,ibice birimo Rutshuru bikomekwa kuri Congo Kinshasa naho Mpororo na Ndorwa bikomekwa kuri Uganda,Abanyarwanda batuye mu bice byari Mpororo na Ndorwa nubwo bayobotse ubutegetsi bwa Uganda bakanahabwa ubwenegihugu bwa Uganda baracyafite umuco kavukire w’igihugu cyabo aho unakoreshwa  mi misango y’amakwe haba  mu gusaba no gukwa.

 

By Muhire Norbert | Views : 15078 | Kuya 08-17-2015 11:20



Mu nama yabereye i Berilini mu Budage igahuza ibihugu by’ibihangange ku Isi kuva mu mwaka w’1884 n’1885 yari ifite umugambi wo kwigabanya ibihugu bya Afurika iyobowe n’uwari uhagarariye Uburayi ariwe Bisimariki,yasoje u Rwanda rwambuwe ibice birimo Mpororo na Ndorwa byomekwa kuri Uganda yahawe Ubwongereza,naho Rutshuru yomekwa kuri Congo Kinshasa yari ifitwe n’Ububiligi.

Mu ruzinduko rw’iminsi 4,kuva kuwa kane taliki ya 13 kanama 2015 kugera ku cyumweru taliki ya 16 kanama 2015, ikinyamakuru umurashi kimaze iminsi gisura Abanyarwanda bakatiweho imipaka bakayoboka ubutegetsi bwa Uganda bagahabwa n’indangamuntu nk’abenegihugu ba Uganda .

Muri iki gihugu cya Uganda,Abanyarwanda ikinyamakuru Umurashi cyabashije kugeraho ni abatuye Mpororo,Ntungamo,Mbarara,Masaka,Mubende n’ahitwa mu Kigande.

Muri ibi bice Abanyarwanda bahatuye bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda gusa,usanga ururimi rw’ikigande abaruzi ari bacye cyane kandi n’abaruzi bakarukoresha gacye cyane nabwo ari uko bageze mu bindi bice bimwe na bimwe bindi by’iki gihugu cya Uganda.

Abasaza bari  mu misango(Gusaba no gukwa)

Ibirori Abanyarwanda bakora muri icyi gihugu usanga ababiyobora biyoborwa mu rurimi rw’ikinyarwanda kandi bagakurikiza umuco nyarwanda, dore ko umunyamakuru w’ikinyamakuru umurashi yabashije kwitabira ubukwe ahantu habiri hatandukanye hari hateraniye imbaga y’Abanyarwanda n’Abagande basaga 2000.

Ubu bwiganze bw’Abanyarwanda bwatumye n’Abagande benshi batuye muri  utu  duce bayoboka gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda kuko usanga n’ijambo umuyobozi runaka avugiye mu ruhame akoresha ikinyarwanda.

Abaturage b’Abanyarwanda twagiranye ibiganiro barimo abato n’abakuze batangaje ko nubwo batishimira amateka yatumye bisanga uko bari ubu,bahisemo kudatatira umuco gakondo w’igihugu cyabo,bongeraho kandi ko bishimira iterambere u Rwanda nk’igihugu cyabo cy’ivuko rwagezeho.

Amata  ku Ruhimbi

Nubwo ibikorwa by’iterambere muri  utu duce usanga bikiri hasi ugereranyije no mu Rwanda,aba baturage bavuga ko batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi,bongeraho ko amashuri,imihanda n’amavuriro bikiri bike cyane,bityo bakaba nabo bifuza ko bagezwaho ibyo bikorwa by’iterambere.


Inama yabereye i Berilini mu Budage hagati y’1884 n’ 1885, ibihugu bya Afurika bikigabanwa n’ ibihugu by’ibihangange ku Isi u Rwanda rwatakaje 1 /3 cy’ubutaka bwarwo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd