Nk’uko bisanzwe  mu Rwanda imurikagurisha ngaruka mwaka(Expo)  iyo ribaye rigaragara mo udushya dutandukanye ndetse uko inyama igenda isimburana niko  hagenda haza ibishya kurushaho.Expo 2015 ikaba yararanzwe n’udushya dutandukanye  aho  kunywera itabi mu ruhame byari byemewe,abana bato  banyoye ibisindisha abandi bajya mu  tubyiniro kureba ibimansuro,Umuco  ,imyemerere ,amategeko ndetse n’ingengo y’imari y’abasore ni bimwe mu bintu byahuye na kaga gakomeye cyane.

 

By Ubwanditsi | Views : 49245 | Kuya 08-28-2015 10:42



1 .Ingengo y’imari y’abasore yarahatikiriye

Muri Expo 2015  bamwe mu basore bahahuriye n’uruva gusenya aho wasangaga bamwe bitewe no gutwarwa n’ibyari biri muri iri murikagurisha abakobwa barikumwe babaca mu rihumye bakabakora mu mifuka kandi baniteguye ko bagomba kubagurira(Kugukura ibyinyo).

Uyu musore yari yarangaye umukobwa bari kumwe yamukoraga mu mifuka

2 .Imyemerere  ya bamwe yahahuriye na kaga

Mu tubari dukandukanye  hagaragaragamo ibintu bidasanzwe aho wabonaga ba Hajati(Abagore bafite  imyemerere ya kisilamu ndetse banambaye imyenda  yabo) baje kureba  abakobwa bamansura kimwe mu bintu bifatwa nk’icyaha mu idini ya Isilamu nk’uko  abayoboke b’iri dini  batandukanye babitangarije ikinyamakuru Umurashi.

Umwe mu Basilamukazi  ageregaza gufotora abamansura

3 .Amategeko n’umuco ntabwo byitaweho

Tugarutse ku muco n’amategeko by’u Rwanda  wasangaga abana bari munsi y’Imyaka 18 bari mu tubari dutandukanye ndetse bamwe bakanywa ku bisindisha sibyo gusa  nahabaga hari Ibimansuro wasangaga abana bareba  abakobwa  bamansura ku babizi neza  abakobwa bamansura baba bambaye  imyenda igaragaza  imiterere yabo hari n’igaragaza bimwe mu bice by’imibiri yabo.

Bamwe mu bana bari baje kureba abantu bamansura

4 .Abakobwa  nibo benshi  bitabiriye iyi Expo 2015

Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abacuruzi ndetse n’abantu batandukanye bitabiriye  iyi Expo 2015 bavuze ko  yitabiriwe ahanini n’abakobwa  benshi ugereranyije n’abasore  ibi bikaba byarashimangiwe  ku ya  9 Kanama,2015 aho  aho umurongo w’igitsina gore  wiganjemo abakobwa wavaga ku marembo manini (Ahinjirira imodoka) ukagera kuri MAGERWA dore ko kubere ubwinshi bwabo byasabye gutonda imirongo ibiri.

Uburyo abamansura bari bambaye  byatangaje benshi

Ku rundi ruhande ku marembo mato ta ruguru yanyuragamo abagabo uwo munsi wasangaga umugabo cyangwa umusore agura itike yo kwinjiriraho agahita yinjiro kuko nta murongo wari uhari.

5 .Kunywera Itabi mu ruhame byari byemewe

Nubwo  mu mategeko y’u Rwanda harimo iribuza abantu kunywera itabi mu ruhame mu rwego rwo kurinda  ubuzima  bw’abantu benshi bafite uguru n’ingaruka zaryo ,muri Expo 2015 wasangaga abantu banywera Itabi aho babonye nta nkomyi.

6 .Imyanda yajugunywaga ahabonetse hose

Nk’uko ubusanzwe mu Rwanda ahantu hateganyijwe kubera igikorwa gihuguza abantu benshi  cyangwa ahantu batandukanye muri rusange uhasanga ububiko bwagenewe gushyirwamo imyanda muri Expo 2015 si uko byari bimeze  kuko wasangaga abantu bajugunya imyanda aho babonye.

Imibyinire y'abamansuzi  yari  itangaje cyane

Imurikagurisha(Expo) ngarukamwaka ku nshuro yaryo ya 18 muri uyu mwaka wa 2015 ryitabiriwe  n’abacuruzi 383 aho rizatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 29  baturutse mu bihugu 17 harimo n’u Rwanda.Rikaba ryaratangiye ku ya 29  Nyakanga risozwa ku ya 12 Kamena,2015.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd