Mbere y’imikino ya Shampiyona y’igihugu mu mupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwongereza yagombaga kuba mu mpera z’icyumweru dushoje,umutoza wa Arsenal Arsene Wenger yari yatangaje ko agomba gutsinda Man Utd,izi nzozi zikaba zabaye impamo aho Arsenal yanyagiraga Man Utd ibitego 3-0.

 

By Sheja Eugene | Views : 12390 | Kuya 10-05-2015 11:15



Mbere y’uyu mukino benshi bakaba bahamyaga ko ariwo mukino w’icyumweru uzaba ukomeye.

Uyu mukino watangiye isa kumi n’imwe z’umugoroba kuri iki cyumweru tariki ya ya 04 ukwakira 2015,waje kurangira Arsenal inyagiye Man Utd ibitego 3-0.

Nubwo Wenger,umutoza wa Arsenal yari yatangaje ko agomba gutsinda ntabwo benshi babyemeraga dore ko n’abakunzi b’iyi kipe ntakizere bari bayifitiye bitewe n’uburyo imaze iminsi yitwara kuko yari yatsinzwe imikino ibiri yikurikiranya mu marushanwa y'amakipe yabaye ayambere iwayo,ikaba ari n’iyanyuma mu itsinda irimo.

Ku munota wa 6 w’igice cya mbere cy’umukino Alexis Sanchez wa Arsenal niwe wafunguye amazamu aba aboneye ikipe ye igitego cya 1.

Abafana ba Arsenal bataricara bakibyina intsinzi,ku munota wa 7 ako kanya baba babonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Mesut Oezil.

Bidatinze ku munota wa 19, Alexis Sanchez yongeye kwerekana ko ari rutahizamu bidasubirwaho yongera kunyeganyeza inshundura,Arsenal iba ibonye igitego cya 3 ari nako uyu mukino waje kurangira.

Chelsea ifite igikombe cya Shampiyona yongeye kwimyiza imoso nyuma yo gutsindwa naSouthampton ibitego 3-1 bituma abakunzi bayo bayitakariza icyizere kuwa gatandatu tariki 03 ukwakira 2015.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd