Mu gihe hakomeje kuvugwa ubwicanyi  bwibasira  abayobozi ndetse n’abavuga rikijyana mu gihugu cy’u Burundi  , abantu bakomeje kwibaza icyaba cyihishe inyuma y’ubu bwicanyi  dore ko  amakuru atandukanye  ndetse n’abatangabuhamya batandukanye  bagiye bagaragaza  ko  Perezida Nkurunziza  ariwe ukomeje  kugambanira abicwa mu rwego rwo gukuraho abamubangamira.


 

By Ubwandtisi | Views : 21504 | Kuya 09-14-2015 11:07



Nyuma y’urupfu rwa Gen .Adolphe Nshimirimana wari inshuti magara ya Perezida Nkurunziza  ku ya 2 Kanama,2015 bivugwa ko  yarashwe n’abantu batazwi ,  umwe mu barinda Perezida Nkurunziza yaje gutangaza ko  Nkurunziza ariwe wataze amategeko  y’iraswa  rye  nyuma yo  kutumvikana  ku bantu bagomba kujya muri Goverinoma nsha.

Gen.Adolphe Nshimirimana wishwe nyuma y'ambwiriza yatanzwe n'inshuti ye

Sibyo gusa  kuko kuwa gatanu tariki ya 11 Nzeri 2015, mu masaha y’igitondo, umukuru w’ingabo mu gihugu cy’u Burundi Gen Majoro Prime Niyongabo yarashwe n’abantu batazwi mu masaha ya mu gitondo. Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko Perezida Nkurunziza ariwe washatse kumwicisha kugira ngo amusimbuze  Gen Steve.

Ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa mu Burundi birimo Burundi 24 bivuga ko kuwa gatatu tariki ya 9 Nzeri mu ntara ya Ngozi habereye inama y’abajeneral b’igisirikare cy’u Burundi. Iyo nama yari igamije gusaba Perezida Nkurunziza gukura ku buyobozi Gen Majoro Prime Niyongabo agasimbuzwa Gen Steve uyoboye ibiro by’iperereza nyuma y’aho Gen Adolphe Nshimirimana yiciwe. Iyo nama yari iyobowe na General Bunyoni uyoboye Minisiteri y’umutekano.

Ibyavuye muri iyo nama byashyikirijwe Perezida Nkurunziza nawe abishyiraho umukono hasigaye kubwira Gen Prime Niyongabo akava ku mwanya yariho agahabwa undi mwanya.

Inkinyamakuru Burundi 24 kivuga ko Gen Prime Niyongabo yanze kwemera aya mabwiriza yahawe muri uwo mugoroba maze Perezida Nkurunziza ategeka ko avanwa ku mwanya ku ngufu ari umurambo.

Gen Prime Niyongabo wari  uguye mu gitero Imana igakinga ukuboko

Ubwo hahise hategurwa itsinda ry’abasirikare bari bashinzwe kurinda Perezida Nkurunziza ryaje kumwivugana bucyeye mu gitondo agiye mu kazi. Iri tsinda ry’abasirikare ntiryahiriwe n’igikorwa ryari rijemo kuko ryabangamiwe n’imodoka ya Burende yari itwaye Gen Prime Niyongabo.

Ngo iryo tsinda ry’abarwanyi ryarashe ku modoka ya Prime ntiryabasha kuyitobora ari nabyo byaje kuviramo Prime Niyongabo kurokoka icyo gitero .

Isaa kumi n’ebyiri na 45 ni ukuvuga nyuma y’iminota 15 gusa arashwe umwe mu bajeneral bo mu ishyaka CNDD yazanye imirambo 3 n’inkomere 1 ayizana ku cyicaro gikuru cy’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Nkurunziza.

Bakimara kugezwa muri icyo kigo iyo mirambo n’iyo nkomere byashyizwe hamwe  iruhande rw’inzu bashyiraho bariyeri y’umugozi yabuzaga umuntu wese kwegera iyo mirambo yari ipfutswe mu biringiti.

Nyuma y’isaha imwe gusa, ya mirambo yaje gukurwaho ibiringiti biyitwikiriye na wa mugozi wari bariyeri ukurwaho ababishoboye baza kureba iyo mirambo. Kugeza ubu mu gisirikare cy’u Burundi hararangwamo ubwumvikane buke bwatumye iki gisirikare kiremamo ibice 2 birimo igice cy’abasirikare babaga muri iki gisirikare mbere y’uko CNDD FDD ijya ku butegetsi ndetse n’igice cy’abasirikare bahoze barwaya iyi leta y’u Burundi.

Perezida Nkurunziza

Gusa  Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi  akaba yatangaje ko abagabye igitero cyari  kigiye guhitana Gen Prime Niyongabo ari abagamije gucama  igisirikare cy’u Burundi  ibice sibyo gusa na Perezida Nkurunziza akaba aherutse gusaba Abasirikare b’igihugu cye kunga ubumwe bacunga umutekano bakirinda amacakubiri.

Kuva muri Mata uyu mwaka turimo kuva Perezida Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya 3 ihabanye kuri n’Itegeko Nshinga rigenga iki gihugu ndetse ikaba yamaganwa n’Imiryango mpuzamahanga  itandukanye,Sosiyete Sivile ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi abantu batari bake bakaba bameze kwicwa, abandi barahunga mugihe  undi mu bare uri  mu nzu z’imbohe hari n’abafungiye ahantu hatazwi ari nacyo gikomeje  gutera abantu urujijo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd