Umwaka n’amezi 4 birashize ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango busuzugura Itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe kugirango rikemure ibibazo by’akarengane byashyikirijwe inzego nkuru z’igihugu ubwo ryakurikiranaga ibibazo by’akarengane mu karere ka Ruhango,ubuyobozi bw’aka karere bwongera no gusuzugura urwego rw’Umuvunyi rwabasabye gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe n’iri tsinda rya Minisitiri w’Intebe.

 

By Ubwanditsi | Views : 38808 | Kuya 02-16-2016 22:35



Nkuko bigaragara muri iyi baruwa yo kuwa 23 ukwakira 2014,Urwego rw’Umuvunyi rwandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango busaba gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe n’iri tsinda rya Minisitiri w’Intebe wavugaga ko niba akarere ka Ruhango kagikeneye ahatarishyuwe mu mwaka w’I 1988,kakishyura umuryango wa Mutabazi hakurikijwe itegeko ry’ubu rirebana no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ariko akarere kabona katakibukeneye kagasubiza ubutaka uyu muryango wa Mutabazi.

Muri iyi baruwa Urwego rw’Umuvunyi rwasabye ko uyu mwanzuro washyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze ukwezi 1,kandi akarere kakageza raporo ku rwego rw’umuvunyi igaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro.

Nubwo akarere kari kahawe ukwezi 1 ngo kabe kacyemuye iki kibazo,ntacyo kigeze gakemura,ahubwo nyuma y’ukwezi n’iminsi 3 mu ibaruwa yo kuwa 25 ugushyingo 2014,ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwandikiye Umuvunyi Mukuru ko ubutaka bw’Umuryango wa Mutabazi akarere kabukeneye kandi ko bagiye guhita babwishyura.

Muri iyi baruwa y’akarere koherereje Umuvunyi yashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere Mbabazi Francois Xavier, kavuze ko bishyura ubu butaka bw’umuryango wa Mutabazi vuba kandi mu buryo bwemeranyijweho n’impande zombi.

Nkuko bigaragara mu ifoto ubutaka bw’umuryango wa Mutabazi buherereye ku muhanda wa kaburimbo,ubuyobozi bw’akarere bwashatse kubutangaho ingurane bubajyana nko mu birometero bigera kuri 20 uvuye ku muhanda bituma batabyemeranywaho kuko bigaragarira buri wese ko iyo ngurane agaciro kayo kadafite aho gahuriye n’ikibanza cy’umuryango wa Mutabazi.

Ku murongo wa Telefone,aganira n’Ikinyamakuru Umurashi, umuyobozi w’akarere ka Ruhango  Mbabazi Francois Xavier yavuze ko ari uburenganzira bw’umuturage kwaka ingurane ihwanye n’ubutaka bwe,yongeraho ko umuryango wa Mutabazi waza ugahabwa ingurane ihwanye n’ubutaka bwabo wifuza.

Kuri gahunda yari yatanzwe n’uyu muyobozi w’akarere kuva icyo gihe ntiyongeye kuboneka no kwitaba telefone kugirango abazwe ibijyanye n’iki kibazo,aho yacunganaga ko manda ye irangira ngo ikibazo asige akiraze abazamusimbura.


Umuryango wa Mutabazi urasaba umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ko warenganurwa kuko iki kibazo cyawo cyageze mu zindi nzego nkuru z’igihugu ariko ubuyobozi bw’akarere bukazisuzugura kandi ntibigire inkurikizi.

Umuryango wa Mutabazi urasaba ko mbere ya byose wahabwa uburenganzira ku mutungo wabo,ahasigaye akarere kaba gakeneye ubwo butaka bakemeranywa ku ngurane kuko nabo bifuza ibikorwa by’iterambere nk’abandi banyarwanda.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd