Mu gihe abanyarwanda n’inshuti zabo bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'i 1994 ,Akarere ka Nyagatare kifatanyije n’abanyarwanda bose mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 7581 | Kuya 04-15-2016 07:13




Ubwo yatangizaga icyumweru  cyo kunamira no kuzirikana inzirakarengane zirenga miliyoni y’abanyarwanda zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994,  Visi presidante w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Honorable Jeanne d’Arc Uwimanimpaye yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Gatunda,abakomeza, anabahumuriza ko amateka mabi ya Jenoside yagwiririye u Rwanda atazasubira ukundi.

Avuga  ko abantu bose biyumvisemo gahunda ya Ndumunyarwanda, buri wese akiyumvamo mugenzi we nk’umunyarwanda, nta macakubiri yazongera kurangwa mu Rwanda bityo na Jenoside ntizasubire ukundi.

Akomeza akangurira abanyarwanda bose kujya bibuka kugira ngo amateka y’u Rwanda atazasibangana kuko utamenye aho ava atamenya n’aho agana.

Twagirayezu Emmanuel uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, ashimira ubuyobozi na Leta y’u Rwanda ku bufasha igenera abarokotse Jenoside batishoboye harimo no kwifatanya mu kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi ariko yongeraho ko hakiri urugamba rwo kurwanya abayipfobya n’abagifite ingengabitekerezo yayo.

Umuyobozi w’Akarere, Mupenzi Georges, asaba  abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gukomeza kwihangana no kudaheranwa n’agahinda anabizeza ko Akarere ka Nyagatare kazakomeza ibikorwa bigamije gufasha no kurengera abasizwe iheruheru na Jenoside.

Yibutsa abaturage bose ko ari inshingano ya buri wese kuvuguruza abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Icyumweru cyo kwibuka cyaranzwe n’ibiganiro  byabereye mu midugudu abantu batuyemo  ariko abanyarwanda bagakomeza gahunda y’iminsi ijana yo kwibuka, hazirikanwa iminsi 100 Jenoside yakorewe abatutsi yamaze mu w’1994.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd