Intambara,imfu za hato na hato,buri gihe ababishoza babishakira izindi mpamvu ziba zabiteye,nyamara mu by’ukuri usanga biba biterwa n’ubusambo,akenshi nabwo buturuka ku bunebwe.

 

By Muhire Norbert | Views : 16170 | Kuya 09-13-2015 22:09




Ukwemera k’umuntu aho kuva kukagera gushingira ku ijambo ry’Imana n’ubumenyi umuntu ahaha mu ishuri.

Uko kwemera kombi,kugaragaza ko umuntu yabayeho ku Isi nyuma y’ibindi byose.

Umurage w’abatuye Isi ni ukuyibyaza umusaruro no gusangira ibiyiriho,nyamara siko bimeze kuko wagirango abantu baremewe kwigwizaho imitungo no kurya bonyine kuko usanga abenshi barya ibyabo bakarya n’ibya rubanda,mu gihe abandi baba bicwa n’inzara.

Nta gihugu na kimwe ku Isi kidafite ubukungu bwo gutunga abenegihugu bacyo,nyamara bamwe bicwa n’inzara buri munsi abandi bakungahaye hakaba nubwo abifite batungwa n'iby'abacyene.

Intambara zose zabayeho ku Isi zifitanye isano n’ubusambo.

Intambara ya mbere y’Isi n’iya kabiri,intambara y’ubutita n’izindi,zose zaturutse ku busambo.

Mu Rwanda,uwari Perezida Habyarimana Juvenal nubwo Abatutsi bari barirukanwe mu gihugu atarajya ku buyobozi,aho abugereyeho kubera ubusambo,yitwaje ko igihugu ari gito ahitamo kubaheza mu mahanga avuga ko u Rwanda ari ruto nta bandi barwiyongeramo,nyamara kuri ubu u Rwanda rutuwe na Miliyoni zisaga 12 bitari byarigeze bibaho.

Ubunebwe nacyo ni ikindi kibazo,umuntu afite umubiri kugirango ukore kuko agaciro kawo karangirana no kuba akiri ku Isi,nyamara ugasanga abantu bakuza ubunebwe ,bityo babona hari bagenzi babo bakoze bakagira ibyo bageraho bikazamura ishyari,buhoro buhoro bikazabyara imfu za hato na hato.

Nubwo buri wese akora ibishoboka byose ngo yigwizeho umutungo w’Isi ,ntawupfa ngo bawumuhambane ,uko wavutse niko ugenda,ntawukwiye kwimika ubunebwe ngo ntakore kuko agaciro k’umubiri karangirira ku Isi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd