Umuyobozi w’urwego rw’umutekano yemeje ko igikorwa cy’iterabwoba cyahanuye indege y’Uburusiya A321 mu kwezi k’Ukwakira 2015 mu Misiri.

 

By Muhire Norbert | Views : 22386 | Kuya 11-17-2015 11:45




Umuyobozi w’urwego rw’umutekano mu gihugu cy’uburusiya ( FSB ), Alexander Bortnikov, yabwiye perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, ko Ibimenyetso by’ibintu biturika biturutse hanze byavumbuwe ku bisigazwa by’indege yo mu bwoko bwa Airbus.

Ibisigazwa by'indege mu butayu bwa Sinayi byasuzumwe n'Inzobere z'Abanya Misiri n'Uburusiya


Amakuru umurashi.rw ukesha ibiro ntaramakuru by'Abongereza arahamya ko Bwana Putin perezida w’Uburusiya yavuze ko bagiye gushakisha bagafata ndetse bakanahana abafite uruhare muri iki gitero cyabereye mu butayu bwa Sinayi.

Ishami rishyigikiye amatwara y’umutwe wa Islamic State ryigambye iki gitero.

Iri hanuka ry’iyi ndege y’Uburusiya yo mu bwoko bwa Airbus A321 ryahitanye abantu 224 bose bari bayirimo mu kwezi k'ukwakira 2015.

Abapfuye hafi ya bose bari Abarusiya.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd