Minisitiri w'ubukungu mu gihugu cy'uburusiya Alexeï Oulioukaïev, yirukanwe ku mirimo ye mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 14 rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 ugushyingo 2016, ashinjwa ruswa muri gahunda yo kwegurira imitungo ya leta abikorera ku giti cyabo.

 

By Muhire Norbert | Views : 5796 | Kuya 11-15-2016 12:15




Umuvugizi w’akanama gashinzwe iperereza yavuze ko minisitiri Alexeï Oulioukaïev yafatiwe mu cyuho.

Yagize ati:”ikiganza cyafatiwe mu mufuka”.

Iperereza rimaze umwaka rikorwa na FSB niryo ryahamije ko nubwo minisitiri w’ubukungu mu burusiya, Alexeï Oulioukaïev nta mashusho ye yafashwe ariko yafatiwe mu cyuho mu buryo bugaragara ubwo yari minisitiri w’ubukungu kuva 2013 akifashisha banki nkuru y’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 ugushyingo 2016 umuvugizi wa Kremlin yamenyesheje ko Perezida w’uburusiya Poutine yagiye amenyeshwa kuva iperereza ryatangira ry’uyu mu minisitiri we wagiye wumvirizwa ibyo yabaga akora.

Ibyo ashijwa :

Alexeï Oulioukaïev ashinjwa kwifashisha umwanya we wa minisitiri w’ubukungu maze agahohotera ikigo kinini gicukura Peteroli cya Rosneft, agisaba ruswa ya miliyoni 2 z’amadorali.

 Minisitiri w’ubukungu, Alexeï Oulioukaïev, niwe wakurikiranye igurishwa ringana na 50,07% by’umutungo wa Bashneft mu kwegurirwa Rosneft.

         Minisitiri w'ubukungu w'uburusiya, Alexeï Oulioukaïev yirukanwe kubera ruswa


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd