Kuwa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, Imirambo 2 y’Abarundi, Niyonkuru Fidèle na Nyabenda Jérémie baherutse kurasirwa mu Rwanda yajyanywe n’abayobozi bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bayishyikiriza Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke hamwe n’Umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, Déogratias Ndikumana.

 

By Ubwanditsi | Views : 6006 | Kuya 09-03-2016 16:35



Iyo mirambo yatanzwe iri mu masanduku 2 .

U Burundi bwahise buyishyira mu masanduku bwari bwateguye, buyijyana kuyisuzumira mu ivuriro ry’ahitwa Rukana muri Komini Rugombo, nyuma ijyanwa gushyingurwa.

Abo mu miryango y’abishwe basabye ko hakorwa iperereza ry’uko barashwe. 

Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke, Joseph Iteriteka yatangaje ko bagiye gukurikirana icyo kibazo.

Kuwa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2016, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yatangaje ko iki gikorwa cyabayeho biturutse ku kuba abasirikare b’u Rwanda babajije abo baturage bari bageze kuri batanu abo ari bo, abandi ntibasubiza.

Byabereye mu Mudugudu wa Ruhwa mu Kagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Ibyo ngo byatumye ingabo z’u Rwanda zigira amakenga y’abo ari bo dore ko mu minsi ishize hari abajura bavuye i Burundi bagera muri ako gace bakaharasa umuturage w’u Rwanda ukuguru.

Lt Col Ngendahimana yabwiye IGIHE ati “Byabayeho. Ni hafi y’umupaka mu Mudugudu wa Ruhwa, hari nka saa cyenda n’igice za mu gitondo. Bari abantu barenga babiri [bagera kuri bane cyangwa batanu]. Binjiye ku mupaka abasirikare bacu barabikanga, bababaza abo ari bo ntibasubiza.”

Aho byabereye ni mu gice na none abantu baturutse i Burundi umuturage w’u Rwanda wari urinze imyaka ye yashakaga kubahagarika umwe muri bo amurasa ukuguru. 

Abasirikare kuko bazi ko ari agace karimo ibibazo, kubera uko kuntu abo bantu bambutse muri icyo gicuku, bababajije abo ari bo ntibasubize, icyakurikiyeho ni uko babarashe ku babiri barapfa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd