Leta y'igihugu cy'uburundi yafashe umwanzuro wo guhagarika gukorana n'amabanki yo mu Burayi na leta zunze ubumwe z'Amerika ihitamo gusinyana amasezerano yo gukorana na banki yo mu Burusiya yitwa Gazprombank.

 

By Ubwanditsi | Views : 6657 | Kuya 06-16-2016 14:29



Banki nkuru y’Uburundi yagiranye amasezerano na banki yo mu Burusiya yitwa Gazprombank.

Nk’uko ibiro bya visi perezida wa kabiri w’Uburundi bibitangaza ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, aya masezerano agamije koroshya ibijyanye n’ishoramali ry’abanyamahanga mu Burundi.

Andi makuru anyura ku zindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye asobanura ko Uburundi bwitandukanyije n’amabanki yose yo mu Burayi n’Amerika.

Amafaranga yose ya guverinoma y’Uburundi azajya acungwa n’iriya banki yo mu Burusiya yitwa Gazprombank.

Gazprombank yashinzwe na Gazprom, ikigo cya leta y’Uburusiya kikaba kandi icya mbere ku isi gicuruza umwuka w’ingufu, gaz.

Gasprom iri na none mu bigo bikomeye ku isi mu bucuruzi bwa peteroli.

Mu mwaka wa 2014, Gazprombank yashyizwe ku rutonde rw’ibigo by’ubucuruzi byafatiwe ibihano n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera intambara yo muri Ukraine.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd