Asoza amahugurwa y’abanyamakuru ku buzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro ku bantu bafite ubumuga yateguwe na Rojaped, Depite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda Rusiha Gaston yavuze ko uburenganzira bwo kubaho bubanziriza ubundi bwose.

 

By Muhire Norbert | Views : 7329 | Kuya 11-04-2016 21:02



Abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda bagera kuri 35 hamwe n’abashinzwe itangazamakuru mu miryango y’abafite ubumuga bagera ku 8, bamaze igihe cy’iminsi 3 bari I Kigali mu mahugurwa yatangiye kuwa gatatu tariki ya 02 ugushyingo 2016, ajyanye no kubaha ubumenyi bwo gutara  no gutangaza inkuru zijyanye n’abantu bafite ubumuga.

Aganira n’ikinyamakuru umurashi.rw, Bukebuke Aimable, umuyobozi wa Rojaped, umuryango w’abanyamakuru ushinzwe gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga, yavuze ko bahisemo gutegurira abanyamakuru aya mahugurwa kugirango bahabwe ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro ku bantu bafite ubumuga.

Bukebuke yagize ati :” ntawe nakwifuriza kugira ubumuga ubwo aribwo bwose, ariko tuge tumenya ko twese turi abakandida isaha n’isaha ntawuba uzi uko bwira ameze, bityo rero nk’abanyamakuru tugomba gushyira hamwe kugirango dukorere ubuvugizi abantu bafite ubumuga kugirango babone ubufasha”.

Depite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda Rusiha Gaston yavuze ko uburenganzira bwo kubaho bubanziriza ubundi bwose akaba ari muri urwo rwego leta y’u Rwanda yahaye uburenganzira abafite ubumuga nk’ubw’abandi aho amategeko atorwa mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda agomba kuba nta hantu abangamira abafite ubumuga.

Depite Rusiha Gaston yagize ati:” Icyo tureba ni uko iyo itegeko rije ritangijwe yenda n’umushinga wa guverinoma cyangwa itsinda ry’abadepite cyangwa abandi babifitiye uburenganzira, tureba mu ngingo zose z’iryo tegeko niba hari ikibangamiye abafite ubumuga kikaganirwaho kugirango kibe cyagororwa cg cyigakurwamo.

Aya mahugurwa y’abanyamakuru hamwe n’abashinzwe itangazamakuru mu miryango y’abafite ubumuga yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 ugushyingo 2016, yateguwe n’umuryango Rojaped Solidality ku nkunga ya UNFPA, abayitabiriye bahawe impamyabumenyi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo