Nyuma yo kugirana ikiganiro na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu,Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi,Neven Mimica, aganira n’itangazamakuru yavuze ko ibihugu ahagarariye bitazivanga muri gahunda y’abanyarwanda yo guhindura itegeko nshinga.

 

By Muhire Norbert | Views : 14574 | Kuya 09-17-2015 08:15



Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi,ishinzwe ubutwererane mpuzamahanga n’iterambere, Neven Mimica,yatangaje ko icyo bashyize imbere ari ukumenya ko ibikorwa byo guhindura itegekonshinga ry’u Rwanda bikorwa ubwabo n’abanyarwanda kandi buri wese akabigiramo uruhare akanabyemera.

Ku bijyanye n’ikiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, Neven Mimica yavuze ko ari umwanya mwiza kuri we bwite no kumuryango ahagarariye kugirango bashimangire ubufatanye bwiza bafitanye n’igihugu cy’ u Rwanda mu iterambere.

Yongeyeho ko bashima kuba u Rwanda rugaragara mu bihugu byateye imbere rubikesheje imiyoborere myiza igaragarira muri Politiki yarwo no mu mibereho y’abaturage.

Perezida Kagame yakira Neven Mimica,Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi

Mu bindi iyi ntumwa yaganiriye na Perezida Kagame, harimo ibijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.

Iyi ntumwa y’ Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’ i Burayi yageze mu Rwanda kuwa mbere Tariki ya 14 Nzeli 2015, ikurikirana itangizwa ry’ibikorwa by’ iterambere uwo muryango uzatera inkunga mu myaka itanu iri imbere, inkunga ifite agaciro ka miliyoni z’ amayero zigera kuri 480.

Izo nkunga zizanyuzwa mu mishinga irimo iy’ingufu izatwara miliyoni 200, ubuhinzi butware miliyoni 200, imiyoborere myiza miliyoni 40 , kubaka ubushobozi bitware miliyoni 10 z’ amayero, n’indi nkunga izakoreshwa mu gusana umuhanda Rusumo-Kayonza-Kagitumba.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd