Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 30 ugushyingo 2015,mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris hatangiye inama yiga ku igabanuka ry’ibihumanya ikirere ihuje abakuru b’ibihugu na Guverinoma basaga 150.

 

By Muhire Norbert | Views : 9639 | Kuya 11-30-2015 11:26




Iyi nama ibaye ku nshuro ya 21,yitabiriwe n’abantu basaga 10.000 baturutse hirya no hino ku Isi,harimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagera ku 150,abanyamakuru benshi n’abahanga batandukanye.

Iyi nama igamije kwiga ku ihindagurika ry’ibihe,ku nshuro ya 21 iri kubera Bourget,mu majyaruguru y’umujyi wa Paris,umurwa mukuru umaze iminsi wibasirwa n’ibitero by’ubwiyahuzi.

Iyi nama yateguwe n’umuryango w’abibimbye igamije kandi kugirango basuzumire hamwe barebe uko igipimo cy’ubushyuhe ku Isi cyagabanukaho nibura Dogere serisiyusi 2,mu gihe abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bagaragaje ko ubushyuhe ku isi bwiyongera cyane.

Mu bindi byitezwe muri iyi nama izamara ibyumweru 2 ni ukugera ku masezerano yatuma imyuka yoherezwa  mu kirere ituma ubushyuhe bwiyongera kw'isi igabanuka.

Icyo bashyira imbere ni ukugabanya imyuka yangiza ikirere bigatera ubushyuhe, ku buryo uko kwiyongera kutarenga degere 2.

 Laurent Fabius,Perezida François Hollande n'umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon.


                   Perezida François Hollande yakira Perezida Barack Obama



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd