Ku nshuro ya 4 abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye b’ibirwa bituriye inyanja ya Mediterane bagiye guhura mu nama y’igitaraganya ku kibazo cy’abimukira bakomeje kubasanga mu gihe babona ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’umugabane w’uburayi.

 

By Umutoni Solange | Views : 2100 | Kuya 01-10-2018 16:07



Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 4 yiswe Med7, ikaba yaratangiye kuba kuva mu kwezi kwa Nzeri 2016, igahuza abayobozi b’Ubutaliyani, Ubufaransa, Espagne, Ubugereki, Chipure na Malte.

Muri iyi nama yiswe Med7, biteganyijwe ko abayobozi bo mu burayi bw’amajyepfo ahegereye inyanja ya Mediterane bahamagarira abafatanyabikorwa babo gushyira hamwe bakita ku kibazo cy’abimukira bakomeje kubagana mu rwego rwo kwirinda ko byazateza ikibazo cy’ubukungu umugabane wabo.

Kuri iyi nshuro iyi nama irabera mu Gihugu cy’Ubutaliyani, bikaba biteganyijwe ko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron agera I Roma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd