Ibihugu byo mu isi bihangayikishijwe no gushyiraho ingamba zihanitse mu kurwanya abakora ibikorwa by’ubwiyahuzi cyangwa by’iterabwoba, nyamara biri kwirengagiza kurandura ibibazo by’akarengane n’iby’ubukene butera inzara, kandi aribyo nyirabayazana.

 

By Ubwanditsi | Views : 3150 | Kuya 03-27-2017 14:16



Ibikorwa by’ubwiyahuzi cyangwa by’iterabwoba ni ibikorwa nyiri kubikora cyangwa ba nyiri kubikora bakora bagamije guhitana ubuzima bwa benshi b’inzirakarengane kabone niyo byaba nabo ubwabo biri bubahitane banabizi. 

Ubukene : 

Ubukene bukabije kandi abandi bakize, buri ku isonga mu bituma umuntu yiheba, akaba yanakora amahano ayariyo yose mu gihe yaba agize icyo ashukishwa kiri bumuhe amaronko. 

Ntawutakwibwira ko “Aho gupfa none napfa ejo”. 

Niho benshi bahera bashukwa kubera kwizezwa amaramuko bigatuma bakora ibara riri bunahitane n’ubuzima bwabo. 

Iyo usesenguye neza usanga ibihugu byinshi birimo ibikorwa by’iterabwoba, ahanini bifite umubare munini w’abakene bicwa n’inzara kandi ibihugu ubwabyo bifite ubukungu. 

Gukemura ikibazo cy’ubukene uzamura ubushobozi bw’abantu niyo nzira yo gutuma barushaho gukunda ubuzima bwabo, bityo bikaba byagorana kubashukisha ikintu babona cyabambura ubuzima. 

uko umuntu agira amikoro(ubukungu) ni nako agenda arushaho gutinya urupfu”. 

Akarengane : 

Akarengane si keza ariko noneho karushaho kuba kabi cyane iyo gakorerwa umunyantege nke cyane yaba mu mbaraga zisanzwe cyangwa mu mikoro. 

Urugero : iyo urenganyije umuntu udafite imbaraga ngo umukubite nibura agusubize murwane, ahubwo kubera kugutinya akabika agahinda ke, hari igihe umutima ubyimba bikazatuma akora amahano arenze kuba mwarwana. 

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, kubera imbaraga n’amikoro bifite byumva aribyo bigomba kugena uko ibindi bibaho, nyamara kubera kudashaka gukomeza kugengwa nabyo hari abahitamo gushinga imitwe y’abantu b’abiyahuzi kugirango babigabeho ibitero by’iterabwoba. 

Uko umubare w’abakene wiyongera mu isi kandi ubukungu butabuze ahubwo burushaho kwiharirwa na bamwe b’ibikomerezwa, hamwe n’akarengane nako kiyongera ni nako umubare w’abakora ibikorwa by’ubwiyahuzi cyangwa by’iterabwoba ugenda wiyongera, imitwe myinshi ikomeje kugenda ivuka.

                                Ubukene n’akarengane, nyirabayazana w’iterabwoba


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd