Amezi 9 arashize abanyeshuri barangije mu  ishuri College of Medecine and Health Sciences mu mwaka wa 2014/2015 basiragira mu buyobozi bw'ishuri baka amafaranga yabo bishyuye bakodesha umwambaro wifashishwa mu gusoza amashuri hamwe n'ay'ingwate batanga batangiye umwaka wa mbere bakayasubizwa barangije ariko ayo yose barayimwe.

 

By Ubwanditsi | Views : 12222 | Kuya 04-26-2016 16:07



Amafaranga abanyeshuri barangije mu  ishuri College of Medecine and Health Sciences mu mwaka wa 2014/2015 bishyuza ubuyobozi bw'ishuri akabakaba Miliyoni mirongo itanu n'imwe n'ibihumbi magana arindwi mirongo ine na bine by'amafaranga y'u Rwanda(51.744.000 frw) yatanzwe n'abanyeshuri 924 mu byiciro 2.

Icyiciro cya mbere;

Hari amafaranga abanyeshuri batanze angana n'ibihumbi mirongo itatu kuri buri munyeshuri, y'umwambaro wifashishwa barangiza amashuri (ay'ikanzu),ugasubizwa ibihumbi 20.000 nyuma yo gutirura uyu mwambaro.

Icyiciro cya kabiri:

Hari amafaranga angana n'ibihumbi mirongo itatu na bitandatu by'ingwate cyangwa caution,aba banyeshuri batanze batangira umwaka wa mbere bagomba kuzayasubizwa uko yakabaye barangije kwiga nta gikoresho k'ikigo bangije.

Ikiganiro umurashi wagiranye n'aba banyeshuri bagaragaje ibyangombwa basinyiwe n'ubuyobozi bw'ishuri bigaragaza ko nta deni cyangwa se ikindi kibazo baba bafitanye n'iri shuri,ndetse berekana n'impamyabumenyi zabo bahawe n'ikigo nyuma yo kugenzura ko nta bibazo bafite.

Ubuyobozi bw'ikinyamakuru bwifuje kuvugana n'ubuyobozi bw'ishuri,busura iki kigo ariko ubuyobozi bwacyo buvuga ko ntacyo batangariza itangazamakuru kuri iki kibazo.

Aba banyeshuri barasaba inzego bireba ko bafashwa bagasubizwa amafaranga yabo,ubuyobozi bw'ishuri bukareka kwirirwa bubasiragiza ngo muzaze ejo n'ibindi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd