Igitangazamakuru RFI kifashishije ubuhamya bw'uwahoze ari umu jenerali mu ngabo z'u Rwanda, Kayumba Nyamwasa, bwashyizwe ahagaragara n'ikinyamakuru jeuneafrique kuri uyu wa mbere, ubuhamya bukubiye mu ma paji agera kuri 18, kivuga ko aribwo bwongeye gutuma Ubutabera bw’ubufaransa bwongera gutangira gukora iperereza k’uwagize uruhare mu ihanurwa ry’indege yarimo Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal na mugenzi we w’u Burundi biba imbarutso ya jenoside.

 

By Ubwanditsi | Views : 31731 | Kuya 10-18-2016 12:51



Ubu buhamya bukubiye ku ma paji 18 bwakorewe kuwa 23 Kamena mu biro bya noteri wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, nta gaciro bufite nk’ikirego cyatanzwe imbere y’umucamanza, ariko bwatumye umucamanza w’Umufaransa asaba gusubira muri Afurika y’Epfo kumva uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda uri mu buhungiro muri iki gihugu kuva mu 2010.

Jenerali Kayumba nyamwasa yari yijeje RFI ko afite ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana mu 1994.

Muri Mata 1994, Kayumba Nyamwasa ngo yayoboraga iperereza rya gisirikare mu ngabo za APR, umutwe wa gisirikare wari uwa FPR wari uyobowe na Perezida Paul Kagame. 

Jenerali Kayumba avuga ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ari bwo yamenyeshejwe icyo gikorwa kandi ngo abibwiwe na Perezida Paul Kagame ubwe.

Mu buhamya bwe, Jenerali Kayumba Nyamwasa avuga ko, ahagana saa yine z'ijoro, yajyanywe aho Perezida Paul Kagame yabaga, amuhishurira ko indege ya habyarimana yahanuwe n’ingabo zabo, ariko ko agomba kubigira ibanga rikomeye bitagomba kumenyekana.

Nyamwasa yongeraho ko byateguriwe mu ibanga rikomeye bizwi n’abantu batatu ari bo : Paul Kagame, Jenerali James kabarebe na Jenerali Charles Kayonga.

Jenerali Kayumba Nyamwasa avuga amazina y’abantu 2 barashe indege aribo Frank Nziza na Eric Hakizimana, agashimangira ko misile zarashe iyi ndege zazanywe n’imodoka yagemuraga inkwi zo gucana, ariko ntasobanura impamvu Paul Kagame yamuhishuriye ibyabaye kandi yari yamwigijeyo mu gutegura icyi gikorwa.

Amakuru umurashi ukesha RFI aravuga ko andi ma paji menshi Kayumba Nyamwasa yayageneye kwisobanura ku birego yarezwe mu Bufaransa hagati ya 2001 na 2003, ashinjwa kuba yari ari muri iyo nama yavuze yateguriwemo umugambi wo guhanura indege yari itwaye Habyarimana, ibintu byatumye kuva mu 2007 nawe ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.

Iperereza ryakozwe n’abacamanza b’Abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux mu mwaka wa 2007, ndetse bakaza no mu Rwanda muri 2010 baherekejwe n’impuguke mu birebana n’impanuka z’indege zaturutse i Toulouse mu Bufaransa, ngo iperereza ryabo ryerekanye ko indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Gen.Maj. Juvenal Habyarimana yahanuwe n’ibisasu byarasiwe mu kigo cya gisirikare cyari i Kanombe.

Iyi raporo yagaragaje ko iki kigo cya gisirikare iyi ndege yaguyemo, cyari kiri mu maboko y’ingabo za Leta y’icyo gihe (Ex-FAR).

Umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguiere we yari yatangaje ko ubushakashatsi bwe bwasanze iyo ndege yarahanuwe n’ingabo za APR.

Mu itangazo iyi Komisiyo yashyize ahagaragara yavuze ko nyuma y'uko iyi raporo yashyizwe ahagaragara, ngo Leta y’Ubufaransa yanze kugira icyo itangaza ndetse igaragaza kwifata kuri iyo raporo, ibintu bihabanye n’amategeko y’iki gihugu cyari mu Rwanda igihe iyi ndege yahanurwaga.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Jean Damascène Bizimana, rigira riti: “Ubundi mu mategeko mpanabyaha y’Ubufaransa, ubushinjacyaha bwari bufite amezi atatu yo gusuzuma ibyatangajwe n’inzobere, hagafatwa icyemezo cyo gukomeza dosiye cyangwa kuyishyingura burundu. None ibyavuye mu iperereza ry’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ryakurikiwe no kwicecekera, hakaba hagiye gushira imyaka ine (4).”

Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye kandi Leta y'Ubufaransa gutesha agaciro inyandiko n’ibirego by’umucamanza Jean Louis Bruguière ndetse bukanasaba imbabazi abanyarwanda izi nyandiko z’uyu mucamanza zibasiye.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd