Inzego z’iperereza z’igihugu cy’ubufaransa zashinje ubutegetsi bw’i Damas mu gihugu cya Siriya kuba aribwo nyirabayazana w’igitero cyifashishije umwuka wica mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Siriya, kigahitana abaturage 87 kuya 04 mata.

 

By Umutoni Solange | Views : 5208 | Kuya 04-26-2017 11:34



Raporo y’amapaji agera kuri 6 yashyizwe ahagaragara na minisitiri w’ubufaransa ushinzwe ububanyi n’amahanga,  Jean-Marc Ayrault ubwo yayishyikirizaga akanama k’umutekano ivuga ko ubutegetsi bwa Siriya bwakoresheje umwuka w’uburozi mu guhitana abaturage. 

Iki gitero gishinjwa ubutegetsi bw’i Damas cyahitanye abantu 87 ku itariki ya 04 mata ahitwa Khan Cheikhoun mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Siriya. 

Minisitiri Jean-Marc Ayrault yanahamije ko indege ya leta ya Siriya ku munsi w’iki gitero cy’umwuka uhumanya ukanica, yarashe ku mujyi wa Khan Cheikhoun inshuro zigera muri esheshatu, bityo iyi leta ikaba igomba kwitaba ubutabera mpuzamahanga igasobanura iby’ubu bwicanyi.

                      Abagera kuri 87 bahitanwe n'umwuka w'uburozi muri Siriya 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd