Nyuma y’imyaka isaga 20 igihugu cy’ubufaransa kiri mu iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 ukuboza 2017, cyatangaje ko rigeze ku musozo waryo.

 

By Umutoni Solange | Views : 5040 | Kuya 12-21-2017 18:54



Kuva mu mwaka w’I 1998 igihugu cy’ubufaransa kiri gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana agahita ahasiga ubuzima, kuri uyu wa kane tariki ya 21 ubutabera bw’ubufaransa bwavuze ko bwasoje iri perereza.

Amakuru dukesha urubuga rwa radio mpuzamahanga y’abafaransa aravuga ko nyuma y’iyi myaka yose isaga 20, habonetse dosiye nyinshi cyane zirimo inyandiko ndetse n’amajwi.

Bamwe mu bacamanza b’ubufaransa bagize uruhare muri iyi dosiye harimo Jean-Louis Bruguière wasohoye muri 2006 impapuro zita muri yombi abayobozi bakuru bagera ku 9 b’u Rwanda bigakurura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, Marc Trévidic, Jean-Marc Herbault na Nathalie.

Indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yahanuwe igeze hafi y’urugo rwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali tariki ya 06 mata 1994 ari kumwe na mugenzi we w’u Burundi Ntaryamira Cyprien.

Indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yahanuwe tariki ya 06 mata 1994


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd