Kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2017, I Bamako mu gihugu cya Mali hari kubera inama ya 27 ihuza Afurika n’ubufaransa, intego y’iyi nama igihugu cy’ubufaransa kikaba gifite gahunda yo kongera ishoramari kugera kuri 75% muri Afurika.

 

By Umutoni Solange | Views : 4494 | Kuya 01-13-2017 09:18



Ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 12 Mutarama 2017, nibwo abayobozi b’amashyirahamwe y’ubucuruzi bo mu bufaransa bagera kuri 60 hamwe n’abagize urugaga rw’abafite imitungo myinshi bageze I Bamako mu murwa mukuru w’igihugu cya Mali.

Kuri uyu munsi kandi, muri iki gihugu hanageze benshi mu bakire bo ku mugabane w’Afurika biba amahirwe ku rwego rw’abikorera bo mu bufaransa aho biteze ko bazigarurira isoko kuri uyu mugabane, nyuma y’ibiganiro bizava muri iyi nama. 

Inyigo yakozwe n’inama y’akanama ka Bearing Point yerekanye ko ishoramari ry’ubufaransa ku mugabane wa Afurika rigomba kuziyongera kugera kuri 75% mu myaka 10 iri imbere. 

Iyi nyigo yerekana ko umugabane w’Afurika ugifite ubukungu bwinshi butarabyazwa umusaruro mu gihe ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bwatangiye guhungabana. 

Mu myaka iri imbere, Afurika ikazaba ariyo ituwe cyane ku isi aho umubare w’abayitura uzakomeza kwiyongera.

Nubwo ishoramari ry’abanyaburayi ku mugabane w’Afurika rikunze kwibanda ku mutungo kamere, ikigereranyo cy’iterambere mpuzamahanga cyerekana ko ibitagera ku 10% aribyo byakoreshejwe. 

Igihugu cy’ubufaransa kigiye guhangana mu ishoramari ku mugabane w’Afurika n’ibihugu nk’ubushinwa,ubuhinde, Turukiya n’ibindi. 

Kubera imyiteguro y’iyi nama izamara iminsi 2, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 n’ejo kuwa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017, umutekano wakajijwe cyane mu murwa mukuru Bamako.

                    Umutekano wakajijwe mu murwa mukuru Bamako ahabera inama 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd