Mu murwa mukuru w'ubudage, i Berlin, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 ukwakira 2016, harabera inama ihuza ubudage, ubufaransa, uburusiya na Ukraine, ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Ukraine. 

 

By Umutoni Solange | Views : 8043 | Kuya 10-19-2016 09:51



Hashize igihe kigera ku mwaka, gahunda y'iyi nama yaratangirijwe ku mugaragaro mu gihugu cy'ubufaransa mu murwa mukuru Paris, kugirango hasinywe amasezerano ya Minsk ajyanye n'ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Ukraine, ikibazo kimaze imyaka irenga 2 gikuruye amakimbirane hagati ya Ukraine n'uburusiya.

Ku butumire bw'umwamikazi w'ubudage, Angela Dorothea Merkel, François Hollande Perezida w'ubufaransa, Vladimir Poutine Perezida w'uburusiya na Petro Porochenko Perezida wa Ukraine, barahurira i Berlin mu murwa mukuru w'ubudage kugirango barebere hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Minsk igeze.

Angela Merkel yagize ati :" Ntabwo tugomba gutegereza nk'igitangaza, ku mbaraga zashyizweho n'ubufaransa n'ubudage, ihagarikwa ry'imirwano ryari ryitezwe mu masezerano ya Minsk ntiryubahirijwe, ahubwo bikomeje kwiyongera ku rwego rwo hejuru".

Perezidanse y'igihugu cya Ukraine yatangaje ko iyi nama izatuma uburusiya bwubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Minsk. 

François Hollande, Perezida w'ubufaransa yavuze ko hashyirwaho urupapuro rw'inzira rukagenzurwa na Ukraine ku mupaka wayo n'uburusiya.

Vladimir Poutine Perezida w'uburusiya akaba yasubitse urugendo yagombaga kugirira mu bufaransa kuri uyu wa gatatu.

Iyi nama igiye kuba mu gihe hamaze iminsi havugwa ikibazo hagati y'uburusiya n'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi ku kibazo cya Siriya.


Amazina
E-mail
Igitekerezo