Umuhanzi w’umunyarwanda Selemani Uwihanganye ubarizwa ku mugabane w’uburayi mu gihugu cy’Ububiligi,wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo nka Kiberinka,Bime amatwi n’izindi, nyuma yo gusohora n’izindi ndirimbo nyinshi ku mugabane w’Uburayi yatangaje ko yishimira intambwe muzika ye imaze gutera

 

By Sheja Eugene | Views : 19299 | Kuya 08-24-2015 10:14



Ibi , uyu muhanzi nyarwanda ubarizwa kumugabane w’iburayi Selemani Uwihanganye abitangaje nyuma yaho asohoreye indirimbo yise Pommes ikanyura abakunzi ba muzika ze, ikaza ikurikira izindi kandi nyinshi yagiye ageza kubafana be.

                                                                              umuhanzi Selemani

Mu kiganiro kirambuye Selemani Uwihanganye yagiranye n’ikinyamakuru Umurashi.rw yavuze ko nyuma yo gusohora video y’indirimbo yise Sinabikora ,agakurikizaho Ndakubona yakoranye n’umuhanzi Jay Polly, hamwe n’iyo  yakoranye na Washington kuva mu gihugu cy’ubugande n’izindi,... ubu noneho yitegura kugeza ku bakunzi be video y’indirimbo aherutse gukorerwa na producer Pastor P akaba yarayise Pommes!

Selemani, akomeza avuga ko ibi bikorwa byose agenda ageraho abikesha abafana be bamuhora hafi kandi ashimira cyane itangazamakuru rimufasha kwegerana n’abakunzi b’ibihangano bye.

                                umuhanzi Seleman na Manager we Barihuta Jean de Dieu

Abifashijwemo na Manager we Barihuta Jean de Dieu,Seleman aritegura kandi gushyira Album ye yise kiberinka hanze ikaba igijwe n’indirimbo12.

Mu gusoza ikiganiro yagize ati:” ndashimira abantu bose bagira icyo bakora ngo muzika nyarwanda ikomeze gutera imbere”.

Dero amwe muma video y’indirimbo za seleman:

Sinabikora

https://youtu.be/diiUdE9F5EE

"Seleman ft Jay Polly NDAKUBONA

https://youtu.be/dSzb9NqA-qU

"Kamwe by Seleman ft Washington

https://youtu.be/hgh7hY2Ylqo

"Pommes by Seleman

https://youtu.be/zcr39x36U6Q



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd