Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru  ya Leta ,Johnstone Busingye yemeje ko u Rwanda rutazasinya amasezerano y’ubunyamuryango  n’Urukiko Mpuzamahanga  mpanabyaha, ICC mu gihe  cyose uru rukiko rukomeje kwibasira  abanyafurika.

 

By Habineza Gabby | Views : 16275 | Kuya 11-11-2015 05:19



Ibi akaba yabivuze  kuri uyu wa Kabiri  tariki 10 Ugushyingo,2015  mu kiganiro  n’abanyamakuru ubwo yatangazaga  raporo y’imyanzuro 67 ijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwahawe muri 2011, rwubahirije 64, agaragaza ko kutagira amakuru ariyo mvano ituma hari abakirushinja guhonyora bumwe mu burenganzira bwa muntu.

Minisitiri Busingye yavuze ko imyanzuro 64 yubahirijwe ku gipimo cya 100%, indi isigaye ikaba ikinononsorwa ku buryo nayo izarangira vuba.

Mu yindi myanzuro 50 u Rwanda rwahawe na Loni ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, iragaragaramo ibibazo bigenda bigaruka nko kudatanga ubwinyagamburire ku mashyaka, kuniga itangazamakuru, no kuba urwego rw’ubutabera rudakora neza nk’aho hari abafungwa imanza zabo ntizicibwe neza.

Ibi bibazo byagarutsemo ntibihabanye n’ibikunze gutungwa agatoki n’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu, nka bimwe mu bibubangamiye mu Rwanda.

Minisitiri Busingye yavuze ko batanga raporo y’imyanzuro ku burenganzira bwa muntu mu cyumweru cyashize, basanze ibi bibazo atari umwihariko w’u Rwanda kandi rutajijinganyije kubyisobanuraho rwerekana ibimenyetso by’aho rwavuye n’aho rugeze.

Yagize ati “ Kuri twebwe nk’u Rwanda twagaragaje uko ubwinyagamburiro bwa politiki buhagaze mu gihugu, ugereranyije n’aho u Rwanda ruri twerekanye aho tugeze twerekana amashyaka ari mu gihugu akora umunsi ku munsi, ibitekerezo byayo, inama zayo, no kuba akora igihe ashatse naho ashatse.”

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB, Prof. Shyaka Anastase yongeyeho ko impamvu hari abakivuga ko ubwinyagamburiro bwa politiki ari ikibazo mu Rwanda ari uko rwahisemo kuyoborwa muri politiki idahanganisha abaturage nk’uko henshi muri Afurika bimeze.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye mu kiganiro n'abanyamakuru

Ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru u Rwanda rwerekanye uko mu myaka yatambutse byari bimeze n’aho bigeze, iterambere ryabayemo ririmo kuba itangazamakuru ryigenzura, bityo hakaba nta munyamakuru ugihohoterwa cyangwa ngo afungirwe umwuga we.

Ikindi ni uko mu mwaka wa 2014, ubushakashatsi bwa RGB bwerekanye ko abanyarwanda 76% bishimira ibitangazwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, bavuye kuri 56% muri 2012.

Minisitiri Busingye agaruka ku ngingo y’ubutabera bw’u Rwanda, akavuga ko bwujuje ibipimo by’ubutabera birimo kwigenga, kutabogama, ibi ni byo ashingiraho yemeza ko iyo biba bitabufite, amahanga yohereza Abanyarwanda kuza kuburanira mu Rwanda atabikora.

Yagize ati “ Iyo tubona Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i Arusha, Canada, u Buholandi,..bifata umuntu bikamwohereza mu Rwanda, bakohereza n’abakurikirana uko aburanishwa bagatanga raporo nziza, ibi nibyo twebwe dutanga nk’ibimenyetso bitabeshya.”

Ashimangira ko kugeza ubu nta cyasha ubutabera bw’u Rwanda burabona, ko ahubwo abadaheruka amakuru y’u Rwanda ari bo bavuga ko butigenga cyangwa bubogama.

Yagize ati “ Ibindi birego biri mu ruhande tutamenye, bitagejejwe mu nzego zibishinzwe mu Rwanda, dutekereza yuko kiba ari ikibazo cy’abantu bashaka gusobanurirwa gusa ngo mugeze ahagana he cyangwa umuntu uba watanze ikibazo akaba akeneye cyangwa adaheruka kumenya amakuru y’aho u Rwanda rugeze.”

Indi myanzuro u Rwanda rwahawe irimo iyo gukomeza kunoza ibijyanye n’ifatwa n’ifungwa no gutomora amategeko agenga ibigo ngororamuco.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd