Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yamaganye ibivugwa ko impapuro zo guta muri yombi Gen Karenzi Kareke zigifite agaciro, avuga ko ibyo ari ibihuha bigamije kuyobya.

 

By Habineza Gabby | Views : 19257 | Kuya 10-20-2015 04:36



Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Minisitiri w’Ubutabera yamaganye ibi bivugwa, avuga ko ari ibihuha biyobya abantu bitangazwa n’umuntu utazwi uvuga ko impapuro z’urukiko rwo muri Espagne zita muri yombi Lt Gen Karenzi Karake zigifite agaciro.

Yasabye utangaza aya makuru y’ibihuha ‘kujya ahabona bakaganira ikiganiro gishingiye ku mategeko kuri iyi ngingo.’

Busingye yongeye ho ikirego cya Gen Karake cyavuze mu nshingano z’ubushinjacyaha bwa Espagne kuko butashoboye kugaragaza ibimenyetso byari gutuma yoherezwayo ngo aburanishwe.

Ku bijyanye n’ikirego, Busingye yasobanuye ko Urukiko rw’Ikirenga muri Espagne tariki ya 25 Nzeli rwanzuye ko iki kirego kitujuje ibyangombwa byatuma kiburanishwa n’amategeko ahana ibyaha muri Espgane.

Ati “Nyuma y’umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga muri Espagne, kumenya niba u Bwongereza bwaramenyesheje iyoherezwa rya Karenzi Karake muri Espagne, nubwo byari kuba ari ukuri, nta gaciro byari kuba bifite.”

Abajijwe ikigiye gukorwa, yasubije avuga ko yizera ko ari igihe cyo kugira ngo izi nyandiko zo guta muri yombi Karenzi Karake zikurweho niba zitarakuweho.

Mu bindi yavuze ko bigiye gukurikiraho, harimo gukorana bya kinyamwuga hagati y’inzego z’ubutabera z’u Rwanda hamwe n’izo muri Espagne.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

Lt. Gen. Karenzi Karake yatawe muri yombi ari mu butumwa bw’akazi mu Bwongereza tariki ya 20 Kamena 2015 ku birego bifitanye isano n’impapuro z’umucamanza wo muri Espagne.

Yaje kurekurwa ndetse agaruka mu Rwanda tariki ya 13 Kanama 2015, nyuma impapuro zo kumuta muri yombi ziza gukurwaho.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd