Igisirikare cy’u Rwanda cyatesheje agaciro amakuru akubiyemo ibirego u Burundi bwarushinjiga ko bwafashe umumaneko warwo. U Rwanda rwavuze ko ntaho ruhuriye n’uyu muntu.

 

By Ubwanditsi | Views : 11970 | Kuya 03-14-2016 06:23



Brig.Gen Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda.

Brig. Gen Josepf Nzabamwita Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda RDF yabwiye AFP ko nta musirikare warwo rwabuze, kandi ko uyu mu gabo bavugaga ko yitwa Corporal Cyprien Rucyahintare ufite nomero 284049, iri zina ndetse na nomero bitaba mu gisirikare cy’u Rwanda.

Brig. Gen Joseph Nzabamwita yagize ati “ ibyo ni ibirego by’ibihimbano, bidakwiye guhabwa agaciro kandi bidafite gihamya”

Kuri uyu wa gatandatu nibwo umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yatangaje ko bafashe umuntu bavugaga ko ari umu maneko w’u Rwanda.

U Burundi bwinjiye mu makimbirane kuva mu kwane k’umwaka washize, ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu we yita iya kabiri. Kuva icyo gihe, hatangiye kwicwa abatari bacye, abandi benshi barahunga.

Kuva ubwo, umubano w’U Burundi n’u Rwanda watangiye kuzamo agatotsi cyane ko u Burundi bwashinjaga Leta y’u Rwanda kwihisha inyuma y’ubugizi bwa nabi bwakomeje kugaragara mu Burundi

Cyprien Rucyhintare wafatiwe mu Burundi



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd