Mu rugendo rw’akazi agirira mu Burusiya, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yaganiriye na mugenzi we Sergei Lavrov bemeranya kurushaho ubuhahirane aho bombi bagaragaje ko  ibihugu byombi byishimiye umubano urihagati yabyo.

 

By Ubwanditsi | Views : 21231 | Kuya 10-14-2015 04:12



Mu kiganiro n’abanyamakuru cyanyuze kuri Televiziyo ya Ruptly yo mu Burusiya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2015, Mushikiwabo yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burusiya ari mwiza.

Yagize ati “Twagiranye umubano kuva mu myaka y’1960. Mu myaka ibiri ishize twongeye gufungura ambasade yacu muri uyu mujyi wa Moscou.”

Yakomeje agira ati “Mu biganiro twagiranye twemeranyije ko dukeneye kurushaho ubuhahirane hagati yacu. Binyuze mu nzego zacu zishinzwe ishoramali, twemeranyijwe ko hagomba kubaho kwicara tukanzura ku buhahirane n’ishoramali hagati y’ibihugu byacu”.

U Rwanda kandi ngo rurashima amahugurwa y’ingenzi Abanyarwanda bahabwa mu Burusiya cyane cyane mu bijyanye na ba injeniyeri, aho Mushikiwabo avuga ko igihugu cyakoze ibishoboka ngo abanyagihugu bunguke ubumenyi kugira ngo rwiyubake.

Minisitiri Louise Mushikiwabo mu ruzinduko mu Burusiya, mu kiganiro na mugenzi we w'u Burusiya Lavlov

Baganiriye kandi kuri bimwe mu bibazo Isi ifite muri iki gihe dore ko u Rwanda n’u Burusiya bimaze igihe gito bihuriye mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi, aho bafashe imyanzuro kuri bimwe byo kunoza mu gukemura imvururu cyane cyane muri Afurika kandi bemeranya guhanahana amakuru ngo bityo bifashe mu guteza imbere Umugabane muri rusange.

U Burusiya kandi bwasobanuriye u Rwanda uko bwinjiye mu mirwano ibera muri Syria, aho Mushikiwabo avuga ko byinshi u Rwanda rubyumva mu bitangazamakuru.

Minisitiri Mushikiwabo kandi yaboneyeho gutumira mugenzi we Sergei Lavrov i Kigali anasobanurira abanyamakuru ibikorwa by’u Rwanda mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd