Nyuma y’uko U Rwanda  rubaye intangarugero mu Ntego z’ikinyagihumbi  rwahembwe kubakwamo ikigokizafasha ibihugu bya  Afurika  gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye (SDGs, Center for Africa) 

 

By Habineza Gabby | Views : 32487 | Kuya 09-25-2015 08:36



Mbere y’amasaha make kugirango izi ntego zitangizwe ,Perezida wa Repubulika  y'u Rwanda ,Paul Kagame  mu kiganiro  yantanze  muri Kaminuza ya Columbia  iri i New York  yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo  mu gushyira mu bikorwa izi ntego .

Ati’’Reka  mvuge ko u Rwanda rwishimiye kugira ubufatanye  n’itsinda  ryashyizweho kugirango rikurikirane intego z’iterambere rirambye ,twijeje imikoranire myiza  ndetse n’ubufasha ikigo cyifuzwa  kizafasha mu ntego z’iterambere rirambye muri Afurika.

U Rwanda rukaba rwatatoranyijwe kwakira iki kigo kuko rwabay intangarugero  mu ishyirwa mu bikorwa ry’itengo z’ikinyagihumbi''

Perezida wa Repubulika  y’u Rwanda ,Paul Kagame  akaba yemeza ko iki kigo nikijyaho  kizaba inzira yo gusangira  umumenyi  bwafasha mu iterambere rya Afurika ati’’Bikenewemo abafatanya bikorwa batandukanye  bamwe muri bo ni Kaminuza, tuzanafatanya n’ibigo by’abikorera  kandi tuzaharanira ko  iki kigo kiba ahantu  hakorerwa ubushakashatsi abantu  bakahunguranira ibitekerezo ndetse n’ubumenyi mbese hakaba nk’inzira yo gufasha  gusakaza ibitanga umusaruro bikagera ahandi  hakenewe’’

Icyo kigo kizafasha Afurika  mu ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’iterambere rirambye(SDG Cental for Africa)  kizashiyrwa mu Rwanda .

Ngo bigenze neza iki kigo cyatangira gukora mu mwaka utaha kikaba kizagira amashami mu bihugu nka Sénegal,Afurika y’Epfo n’ahandi haba ngombwa.

Intego z’iterambere rirambye  ziratangizwa kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Nzeri ,2015 i New York ku cyicaro cy’ Umuryango w’Abivumbye.

Intego z’iterambere rirambye zitangizwa kuri uyu wa gatanu  zizagenderwaho mu myaka 15  ni ukuvuga kugeza mu mwaka wa 2030  ,zikaba zigizwe n’intego 17  zije gushimbura intego z’ikinyagihumbi zarangiranye  n’uyu mwaka wa 2015 .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd