Ikigo Sustainable Development Solutions Network (SDSN),   cyatangaje  ko  igihugu cy'u Rwanda  kiza mu bihugu  10 bifite  abaturage batishimye ku Isi.


 

By Habineza Gabriel | Views : 48867 | Kuya 03-17-2016 06:57



 Ku rwego rw'Isi yose igihugu cya Denmark ni cyo kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage bishimye, kigakurikirwa na Switzerland, Iceland, Norway, Finland, Canada, Netherlands, New Zealand, Australia, ndetse na Sweden.

Ibihugu by’ibihangange tuzi ngo bifite demukarasi ntibigaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bifite abaturage bishimye kuko ikiza hafi ni Leta zunze ubumwe za Amerika ziri ku mwanya wa 13, Ubwongereza ku mwanya wa 23, Ubufaransa ku mwanya wa 32, ndetse n’Ubutariyani ku mwanya wa 50.

Professor Jeffrey umuyobozi wa SDSN ndetse akaba n’umujyanama w’Umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon, yagize ati: “Ibihugu bya rutura byageze ku majyambere mu myaka 50 ishize, ariko ntamunezero byagezeho”

Kuri uru rutonde ibihugu 10 bifite abaturage batishimye ku isi ni Madagascar, Tanzania, Liberia, Guinea, U Rwanda, Benin, Afghanistan, Togo, Syria ndetse n’u Burundi.

Umujyi wa Kigali,Umurwa Mukuru w'u Rwanda(Gabby)

SDSN  ivuga ko  igihugu cya Kenya aricyo  kiza  ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage bishimye mu bihugu biri mu muryango w’ibihugu bya Afrika y’uburasirazuba.

Igihugu cya Sudan y’epfo ni cyo kiza ku mwanya wa kabiri aho gikurikirwa na Uganda, Tanzania, U Rwanda, U Burundi bukaza ku mwanya wa nyuma.

Gusa nubwo Kenya iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abaturage bishimye mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, mu bihugu 10 bya mbere muri Afrika yose ntibarizwamo aho iri ku mwanya wa 22.

Muri Afrika Ibirwa Maurice biza ku mwanya wa mbere bigakurikirwa na Libya, Somalia, Tunisia, Nigeria, Zambia, Namibia, Ethiopia ndetse na Afrika y’epfo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd