Mu mabarwa yashyizwe ahagaragara kuri uyu n wa Gatatu tariki 17 Gashyantare,2016 u Burundi bwasabye Akanama k’umutekano  kwihanangiriza u Rwanda  rushinjwa  guha imyitozo ya gisirikare impunzi z’Abarundi  rucumbikiye  rugamije guhungabanya umutekano w’iki gihigu   naho Repubulika iharanira Demoakarasi ya Congo  irusabira ibihano.

 

By Habineza Gabriel | Views : 38157 | Kuya 02-18-2016 08:16



Uhagarariye u Burundi mu Muryango w’Abibumbye ,Albert Shingiro yahise atumizaho inama yihuse igamije  gufata imyanzuro ikwiye  mu rwego rwo kugenzura neza niba koko  Leta ya Kigali  idashaka  guhungabanya umutekano w’u Burundi.

Ku rundi ruhande ,uhagarariye Repubulika  Iharanira Demokarasi ya Congo muri ONU , Ignace Gata Mavita  akaba yandikiye ibarwa Akanama k’umutekano  asaba u Rwanda  ko rwakubahiriza amasezerano mpuzamahanga  ndetse  rugahagarika  byihuse  guha imyitozo ya gisirikare impunzi n’ibindi bikorwa bifitanye isano na byo.Iyi barwa  ikomeza isaba akanama k’umutekano ko  kafatira ibihano u Rwanda mu nzira zihuse .

Ibiro Ntaramakuru by’Ubufaransa( AFP)   dukesha iyi  nkuru bitangazako iyi barwa yanditswe na Amb.Gata Mavita irimo amagambo agira ati’’Iyo izi mpunzi zimaze guhabwa imyitozo ya gisikare n'u Rwanda   zinjira muri Congo bitwaje amakarita y’itora  y’amahimbano kugirango bafatwe nk’abaturage basanzwe nyuma bakinjira mu Burundi’’

Muri Roporo yashyizwe ahagaragara n’impuguke za ONU ikaba ishinja u Rwanda guha imyitozo ya gisirikare  impunzi z’Abarundi  rucumbikiye  rugamije  guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza,gusa  u Rwanda rukaba rwarahakanye ibi birego rwivuye inyuma.

Nyuma y’ibi birengo u Rwanda rukaba rwarasabye Umuryango w’Abibumbye n’abafatanya bikorwa batandukanye  kureba ibindi bihugu byakwimurirwamo  impunzi z’abarundi  rucumbikiye .

Ku wa Gatandatu tariki13 Gashyantare 2016  mu mujyi wa Bujumbura , abaturage bakaba barabyukiye mu myigaragambyo yamagana u Rwanda barushinja kwivanga  no  gushaka  guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo.

Abarundi ubwo bari mu myigaragambyo yamagana u Rwanda  mu mujyi wa Bujumbura ku ya 13 Gashyantare,2016

Bikaba biteganyijwe ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon  asagirira uruzinduko mu Burundi  ku wa Mbere w’icyumweru  gitaha rugamije kumvisha Leta ya Nkurunziza ko yaganira n’abayirwanya kugirango ubwicanyi bukomeje guca ibintu buhagarare.

Kuva Perezida Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza Manda ya 3   muri Mata 2015 bivugwa ko ihabanye n’Itegeko Nshinga rigenga u Burundi,abantu  barenga 400 bamaze kwicwa mu gihe  ibihumbi  230 bavuye mu byabo.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd