Mu gihe umubano w’u Burundi n’u Rwanda  ukomeje kuzamo agatotsi kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukuboza,2015 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi ,Alain-Aimé Nyamitwe mu kiganiro  n’abanyamakuru yongeye gutunga u Rwanda agatoki arushinja guha  imyitozo ya gisirikare  impunzi z'abarundi rucumbikye .

 

By Habineza Gabby | Views : 40425 | Kuya 12-18-2015 06:00



Alain-Aimé Nyamitwe  abajijwe  ku bijyanye  n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi akaba yavuze ko  bitakiri ibanga  ndetse ko bigaragara kuko hari  na raporo  z’imiryango  yigenga zigaragaza ko  u Rwanda ruha imyitozo ya gisirikare impunzi z’abarundi rucumbikiye.

Ati«Dukomeje guhamagarira Leta ya Kigali guhagarika ibi bikorwa kuko  nta kindi  byatanga uretse  kuzambya umubano w’ibihugu byombi.Ndetse n’imbaraga  zashyizwemo na CEPGL ntacyo zatanze».

Ikinyamakuru Iwacu  kikaba gitangaza ko Minisitiri Nyamwitwe  yagarutse ku mubano w'u Burundi n'u Bubiligi aho yavuze ko  iki gihugu kidakwiye kwivanga mu miyoborere y'u Burundi nk'igihugu gifite ubusugire.

Perezida w'u Burundi , Pierre Nkurunziza

Yongeraho ko   u Burundi  butabeshejweho n'u Bubiligi nubwo hari inkunga  butera iki gihugu.

Ibihe by’imvururu mu Burundi bitasiganye n’ihungabana ry’umubano n’u Rwanda wavuyemo iyirukanwa ry’umukozi wa ambasade y’u Rwanda mu Burundi, ntago byaguye neza abaturage ku mpande zombi n’ubwo imipaka yakomeje kuba ifunguye.

U Burundi bukaba bushinja  u Rwanda  gucumbikira ababurwanya , u Rwanda narwo rukaba  rushinja u Burundi  gukorana n’umutwe wa FDLR  sibyo  gusa Perezida Kagame akaba  aherutse  gushinja  abayobozi  b’u Burundi kwiyicira abaturage bayoboye.


Perezida w'u Rwanda , Paul Kagame



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd