Guverinoma y’u Burundi yamaganiye kure umugambi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wo kohereza ingabo 5000 ngo zikumire ubugizi bwa nabi.

 

By Habineza Gabriel | Views : 14868 | Kuya 12-20-2015 04:16



Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Philippe Nzobonariba yatangaje ko AU niyohereza izo ngabo batabyemeye zizafatwa nk’igitero nk’uko AP ibitangaza.

Ati” U Burundi bufite ingabo zihagije zo kubugabunga amahoro.”

Iki gihugu cyagiye mu mvururu kuva muri Mata, ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu.

Ababarirwa muri 90 bishwe mu cyumweru gishize ubwo abitwaje intwaro bateraga ibirindiro bya gisirikare bitatu.

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Philippe Nzobonariba

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja inzego z’umutekano kwica abaturage basaga 150 bavanwe mu ngo zabo nyuma y’ibyo bitero.

Ku wa Gatanu, Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU kemeje kohereza ingabo mu Burundi zikamarayo amezi atandatu, ashobora kongerwa.

Izo ngabo zizaba zishinzwe kurinda abaturage no kurema umwuka w’ibiganiro. Uwo mwanzuro wa AU ntusanzwe kuko yetegetse ko izo ngabo zoherezwa nubwo Leta y’u Burundi yabyamagana.
Impande zihanganye mu Burundi zizahura ku ya 28 Ukuboza muri Uganda mu biganiro bizaba biyobowe na Yoweri Museveni.

Ibyo biganiro bizitabirwa n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD FDD n’indi mitwe 14, irimo amashyaka atavuga rumwe na Leta n’imiryango ya sosiyete sivile.

Kuva mu mpera za Mata, abantu basaga 400 bamaze kwicwa , abakabakaba 3 500 batawe muri yombi naho 220 000.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd