Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu cy’u Burundi  yasabye Minisitiri w’ubutabera w’u Bubiligi kwirukana  Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Iwacu gikorera mu Burundi, Antoine Kaburahé.

 

By Habineza Gabby | Views : 20013 | Kuya 11-26-2015 08:42



Uyu muyobozi w’Ikinyamakuru  Iwacu akaba ari mu Bubiligi  mu  bushakashatsi  mu bijyanye n’amasomo ye muri Kaminuza  akaba yemeza ko atahunze igihugu  ndetse ko nta mpapuro zihari zimubuza kujya mu bindi bihugu , gusa ngo hakaba hari hashize iminsi 10  humvikanye amakuru avuga ko Antoine Kaburahé  yaba ari gukora iperereza  kuri Coup d’Etat yapfubye mu Burundi ku ya 13 Gicurasi,2015.

Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Iwacu gikorera mu Burundi, Antoine Kaburahé.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) ivuga ko Antoine Kaburahé  yatunguwe n’ubusabe bw’igihugu cye aho yagize ati’’Bamwe baratekereza ko yaba ari uburyo bwo gucecekesha Ikinyamakuru Iwacu gusa  sinshaka gushoza urubanza  ku bayobozi b’igihugu cyanjye.Ngiye gukomeza kwizera ko  bitagambiriye Ikinyamakuru Iwacu.Ndetse  nzaseruka neza muri aya mateka ameze nkaho ari ubusazi’’

Ikinyamakuru Iwacu akaba aricyo cyonyine gisigaye gikora  mu binyamakuru byigenga mu Burundi dore ko cyabonye n’inkunga y’ihuriro ry’abanyamakuru batagira umupaka(RSF).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd