Abantu bari bamaze iminsi  bibaza impamvu Perezida mushya w’igihugu cya Nigeria,Muhammadu   mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriye ku Mugabane w’Uburayi yasuye igihugu cy’u Bufaransa gusa ko nta kindi kibyihishe inyuma uretse  gushyiraho ubufatanye mu bya gisirikare  hagati y’ibi bihugu byombi  mu rwego rwo kurwanya  umutwe w’Iterabwoba wa Boko Haram.

 

By Ubwanditsi | Views : 20748 | Kuya 09-22-2015 05:26



Ubwo Perezida  w’u Bufaransa  Frençois Hollande yakiraga mgenzi we wa Nigeria Muhammadu Buhari ku ya 14 Nzeri,2015 i Paris  ngo aba bagabo barebeye hamwe uburyo  hashyirwaho Komite y’umutakano rusange ngo  iyi Komite ikaba izafasha abasirikare  b’ibihugu byombi  guhana amakuru  bihoraho mu rwego rwo kurwanya  Umutwe wa Boko Haram ukomeje kubica bigacika mu majyaruguru ya Nigeria ndetse no mu bihugu by’ibituranyi nayo nka Cameroun, Tchad na Niger.

Ingabo z'u Bufaransa

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko  uyu mushinga watangiye  gutegurwa ku ya 12 Nzeri n’umujyanama wa Perezida Hollande  muri Afurika Hélène Le Gal  na   Maj.Gen.Babagan Monguni ,umujyanama wa Perezida Buhari mu by’umutekano.

Ngo ku ya 15 Nzeri akaba aribwo ibikorwa byo kwiga kuri uyu mushinga w’ubufatanye mu byagisirikare hagati ya Nigeria n’U Bufaransa mu rwego rwo kurwanya Boko Haram byanogejwe ubwo Perezida Buhari yakiraga  Minisitiri w’umutakano w’Ubufaransa ,Jean-Yves Le Drian.

Ubu igihugu cya Nigeria kikaba kiri ku mwanya wa Kane  ku rutonde rw’ibihugu bitanu kubona amahoro muri byo ari intambara.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd