Igihugu cy’u Bubiligi cyamaganiye kure  amatora ya Perezida yabaye mu gihugu cy’u Burundi  ejo ku wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga,2015  nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe wungirije ndetse akaba na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders .

 

By Ubwanditsi | Views : 20013 | Kuya 07-22-2015 07:25



Muri iri tangaza Minisitiri Didier Reynders akaba yaragize ati’’Aya matora ntacyo yakemura ku bibazo bya politiki bikomeje kuyogoza u Burundi kuko uburyo yabayemo ntabwo bwizewe’’

Ikinyamakuru Iwacu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko  Minisitiri  Reynders  yari yizeye ko  ibiganiro  bayabaye hagati y’impande zihanganye  zihujwe na Perezida Museveni nk’umuhuza  byagombaga kumvikanisha impande zohanganye  ndetse  bikimakaza Leta yubahiriza uburenganzira bwa muntu na demokarasi .

Minisitiri w’Intebe wungirije ndetse akaba na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders

Didier Reynders  yemeza ko aya matora  yateguwe mbere y’uko ibiganiro  biba bityo ko u  Bubiligi bugiye kongera kugenzura  umubano wabwo n’u Burundi ku bijyanye na Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Ngo u Bubiligi bukaba buzakomeza  gukorana n’abafatanya bikorwa babwo mu Burundi ari nako hashyirwaho gahunda igamie iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge ya Arusha ndetse  no guhagarika ihohotera.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd