Kuwa kane tariki ya 31 werurwe 2016,ahitwa Diyarbakir mu gihugu cya Turukiya,abapolisi bagera kuri 6 bahitanywe n'igisasu abandi 23 barakomereka.

 

By Ubwanditsi | Views : 9429 | Kuya 04-01-2016 09:19



Iki gisasu cyahitanye aba bapolisi ba Turukiya cyaturikiye mu modoka barimo kigwamo aba Islamu bo mu bwoko bw’aba Kurde.

Amakuru atangwa n’ibinyamakuru byo muri Turukiya aravuga ko icyi gisasu cyaturitse igihe imodoka y’igipolisi yari imaze guhaguruka ahaparika ama bus.

kugera ubu nta mutwe numwe urigamba icyi gitero.

Amakuru umurashi ukesha Radio Ijwi rya Amerika,aravuga ko Icyi gitero kije gikurikira icyabaye italiki 17 z’ukwezi kwa kabiri cyahitanye abagera kuri 29 baguyemo abasirikare, hamwe n’icyabaye italiki 13 z'ukwezi kwa gatatu cyahitanye abantu bagera kuri 37 gikomeretsa abasaga 36.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd