Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye na Turukiya amasezerano atatu, arimo ajyanye n’ubufatanye hagati ya za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, uburezi no korohereza abinjira muri ibi bihugu.

 

By Muhire Norbert | Views : 13356 | Kuya 06-03-2016 12:05



Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano ku wa kabiri tariki 31 Gicurasi 2016, hagati ya Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa Turukiya,Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu babwiye itangazamakuru ko ibihugu byombi byiyemeje kuzamura umubano wabyo ku yindi ntera.

Turukiya ni igihugu giherereye mu mbibi z’umugabane w’uburayi n’uwa Aziya.

Turukiya ihana imbibi n’igihugu cy’Ubugereki,Bulgarie,Géorgie,Arménie,Azerbaidjan,Iran,Irak na Syrie.

Ururimi rukuru rukoreshwa ni igi Turc, umurwa mukuru wemewe kuva tariki ya 13 ukwakira 1923 ni Ankara, naho umujyi munini ni Istanbul.

Turukiya ikikijwe mu majyaruguru, n’inyanja ya mer noir,mu burengerazuba, n’inyanja ya mer égée ,mu majyepfo, n’inyanja ya mediterane.

Igice kingana na 3% by’ubuso bw’igihugu, gituwe n’abaturage bangana na 14 %, barenga miliyoni 10, bari mu gice cy’igihugu cya Turukiya kibarurirwa ku mugabane w’uburayi, ikindi gice n’abagituye babarurirwa ku mugabane wa Aziya.

Kubera imiterere y’igihugu cya Turukiya, kuba gikora ku migabane yombi,bifasha cyane mu mihahirane n’ibindi bihugu byo ku migabane yombi,ikaba ariyo nzira y’uburasirazuba n’uburengerazuba bw’isi.

Turukiya nshya, y’ubu ngubu, yashinzwe kubwa Mustafa Kemal Ataturk mu mwaka w’i 1923 nyuma yaho ikitwaga Empire Ottoman gitsinzwe kigasenyuka mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi.

Iki gihugu kigizwe n’ubuso bungana na kirometero kare 783 562, kigabanyijemo intara 81 n’ uturere 957, kikaba gituwe n’abaturage bangana na 79.414.269, imibare yagaragajwe n’ibarura ryo muri 2015, rivuga ko abaturage 98 batuye kuri kirometero kare imwe kandi abagera kuri 75% bibera mu mijyi.

Idini ya Isilamu niyo yiganje cyane mu gihugu cya Turukiya.

Umusaruro w’imbere mu gihugu mu mwaka wa 2013 (PIB 2013): Ungana na 820 milliards $ US byashyiraga iki gihugu ku mwanya wa 17e mu bihugu bifite ubukungu bukomeye ku isi.

Mu mwaka wa 2010, Turukiya yabaye iya mbere mu bihugu bifite ubukungu bukomeye byo mu burasirazuba bwo hagati, iza imbere y’ibihugu bikomeye nka Iran na Arabie Saoudite, iba iya 7 mu bifite ubukungu bukomeye ku mugabane w’uburayi, iza ku mwanya wa 15 ku rwego rw’isi.

Yaba muri Politiki,ubukungu,ubuzima,uburezi n’ibindi,igihugu cya Turukiya cyateye imbere.

Ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga,Louise Mushikiwabo na Mevlüt Çavuşoğlu,Kigali,2016




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd