Ragg Thimothy umunyamerika ukinira ikipe yo muri Canada ya Lowestrate.com watwaye Prologue yabaye n'uwa mbere kuri uyu wa gatatu mu gace kavaga Karongi kerekeza Rusizi muri Tour du Rwanda, umunyarwanda Areruya Joseph aba uwa kabiri.

 

By Ubwanditsi | Views : 6636 | Kuya 11-16-2016 16:56



Ragg Thimothy nyuma yo gutwara agace kabanza ka Prologue kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 ugushyingo 2016 yongeye gusiga bagenzi be aza ku mwanya wa mbere.

Areruya Joseph ukinira Amis Sportifs de Rwamagana niwe wakurikiye uyu munyamerika, mu gihe umunya-Eritrea ukinira Dimension Data yaje ku mwanya wa gatatu.

Umunyarwanda Ndayisenga Valens nawe yaje mu myanya y’imbere bimuhesha gukomeza kwambara umwenda w’umuhondo ayoboye urutonde rusange.

Kuri uyu wa gatatu kandi ku gace ka Karongi- Rusizi, Mugisha Samuel yongeye kurusha abandi kuzamuka ndetse ahabwa umwenda uhabwa urusha abandi kuzamuka.

Ndayisenga Valens niwe ukiyoboye ku rutonde rusange ndetse akanaba umukinnyi ukiri muto urusha abandi. Valens kandi yongeye guhemberwa kuba umukinnyi w’umunyafurika mwiza ndetse n’Umunyarwanda wa mbere.

Kuri uyu wa kane abasiganwa barava i Rusizi berekeza i Huye.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd