Ahagana isa sita n’iminota 25 habura ibirometero bigera kuri 5 ngo isiganwa rya Tour du Rwanda rigere I Huye rivuye I Rusizi, imodoka y’ivatiri yari itwaye abanyamakuru batandukanye bakurikiranaga isiganwa yakoze impanuka.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 13272 | Kuya 11-18-2016 09:50



Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Carina E, ifite puraki RAD 190 G ahitwa mugahenerezo mu birometero nka 5 ngo ugere mu mujyi wa Huye.

Iyi modoka yakoze impanuka imvura irimo igwa, igiye guhunga umwana wari winjiye mu muhanda ihita igonga ibiti.

Iyi modoka harimo abanyamakuru Bruno Tayifa wa City Radio, Habumugisha Théoneste umurashi.rw, Jean Pierre ukorera Radio Inkoramutima, Eric Pintu na jean Claude Munyandinda w’Ijwi ry’America.

Iyi vatiri yangiritse igice cy’inyuma cyose ndetse ikomeretsa bidakabije ukuboko k’umwana 1 mu bari baje gukurikirana Tour du Rwanda witwa Ndacyayisenga Shalom w’imyaka 7 wahise ujyanwa kwa muganga yitabwaho ahita asezererwa.

Abari bari muri iyi modoka nabo bavuyemo ari bazima.

Areruya Joseph, umusore ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana niwe wegukanye agace karekare ka Tour du Rwanda kuva Rusizi ugera Huye asize bagenzi be ku ntera y’ibirometero 140 na metero 700 kuwa kane tariki ya 17 ugushyingo 2016.

Uko abakinnyi bakurikiranye ku gace Rusizi-Huye

  1. ARERUYA Joseph Club Les Amis Sportifs De Rwamagana 4:02’:43’’
  2. BIZIYAREMYE Joseph Rwanda 4:02’:43’’
  3. GEBREIGZABHIER Amanuel Dimension Data 4:02’:43’’
  4. OKUBAMARIAM Tesfom Eritrea 4:02’:43’’
  5. BYUKUSENGE Nathan Rwanda 4:02’:43’’
  6. EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka 4:02’:43
  7. AMANUEL Meron Stradalli - Bike Aid 4:02’:43’’
  8. BENEKE Calvin South Africa 4:02’:43’’
  9. HAYLAY Kbro Ethiopia 4:02’:43’’
  10. KANGANGI Suleiman Kenyan Riders Downunder 4:02’:43’’                                                                                                    

  11.                Ndacyayisenga Shalom


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd