Nyuma y'urupfu rw'umwami w'igihugu cya Thaïlande, Bhumibol Adulyadej, witabye Imana ku munsi w'ejo kuwa kane tariki ya 13 ukwakira, igikomangoma kigomba kumusimbura, Vajiralongkorn, wagombaga guhita afata ikamba ry'ubwami, yahakanye ko atagomba guhita aryambara, agomba kubanza gutegereza iminsi y'ikiriyo. Kubera ko bitamenyerewe mu muco w' iki gihugu ko bamara igihe nta mwami, bikaba byateye urujijo benshi, ubu igihugu kikaba kiyobowe na Perezida w'akanama kihariye k'umwami. 

 

By Umutoni Solange | Views : 6153 | Kuya 10-14-2016 08:08



Mu mateka y'ubu y'igihugu cya Thaïlande, nta na rimwe ubwami bwigeze bubaho budafite umwami ngo bumare amasaha na make nyuma y'urupfu rwe, keretse iyo uwabaga agomba kumusimbura yabaga akiri muto.

Byatunguranye cyane kubona igikomangoma Vajiralongkorn, w'imyaka 63 y'amavuko, ahakana ako kanya ubutumire bw'inteko ishingamategeko y'igihugu bwamusabaga guhita yambara ikamba ry'ubwami.

Iki gikomangoma kitazwiho kugira imyitwarire yoroshye, cyavuze ko kigomba kubanza gutegereza iminsi y'ikiriyo hamwe n'abanya Thaïlande bose mbere y'uko yambara ikamba ry'ubwami.

Iki gihugu cyari kimaze hafi imyaka igera kuri ibiri n'igice gisa n'ikiyoborwa n'urwego rw'igisirikare, uku guhakana kw'igikomangoma Vajiralongkorn guhita yambara ikamba akarindira iminsi y'ikiriyo bidasanzwe, byahise bituma benshi bibaza ko Vajiralongkorn ashaka kugaragariza igisirikare ko afite ububasha, byahise biba ikimenyetso cy'uko uyu mugabo atazavugirwamo cyangwa ngo abe igikoresho.

Umwami Bhumibol w'igihugu cya Thaïlande yitabye Imana kuwa kane tariki ya 13 ukwakira 2016 mu bitaro bya Siriraj i Bangkok, bitegerejwe ko umubiri we ujyanwa muri bazilika ya Bouddha d’Emeraude ya mbere mu murwa mukuru, imihango yo gushyingura ikazaba mu gihe kiri imbere kitatangajwe.

          Abanya Thaïlande bakomeje kunamira umwami wabo Bhumibol watabarutse


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd