Tariki ya 21 Gashyantare buri mwaka, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ururimi kavukire. Ni muri urwo rwego u Rwanda na rwo ruri mu myiteguro ikomeye yo kwifatanya n’isi yose mu kuwizihiza.

 

By Ubwanditsi | Views : 21210 | Kuya 02-15-2016 09:39



Ku rwego rw’Igihugu, biteganyijwe ko umunsi mpuzamahanga w'ururimi kavukire uzizihirizwa i Kigali hashingiwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ikinyarwanda kinoze, ishingiro ry’uburere n’ubumenyi ». Uyu munsi ukaba uzitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi, abashakashatsi, abarimu,  abanyeshuri, abahanzi n’abandi.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uhabwa agaciro gakomeye mu Rwanda. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko ari umwanya mwiza wo kuzirikana agaciro k’ururimi rw’Ikinyarwanda nk’isôoko y’ubumwe n’iterambere by’Abanyarwanda. Ibi kandi bishimangirwa n’indirimbo yubahiriza Igihugu aho igira ati” Umuco dusangiye uraturanga, Ururimi rwacu rukaduhuza…” Ibi kandi bishimangirwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu mwanzuro 30C/62 w’Inama Rusange yawo yo mu Gushyingo 1999. Ni nayo mpamvu mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwanzuro wayo A/RES/61/266 wo muri Gicurasi 2000 yemeje ko itariki ya 21 Gashyantare iba Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire.

Mu mpamvu nyamukuru zituma uyu munsi wizihizwa mu Rwanda harimo guhesha agaciro Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire Abanyarwanda bose bahuriyeho n’indimi shami zarwo, kwirinda ko ururimi rw’Ikinyarwanda rwadindira, rwasubira inyuma cyangwa rukazimira, ibyiza byose ruhatse bikibagirana, kwifatanya n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire kuko u Rwanda rwahisemo inzira yo kurengera no guteza imbere Ururimi rw’Igihugu, ari na rwo ngobyi y’Umuco no gukangurira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukunda no kuvuga Ikinyarwanda, guhanga mu Kinyarwanda  ndetse no kumenya ubukungu bukubiye mu rurimi rwabo. Ni ku nshuro ya 13 u Rwanda rugiye kwizihiza uyu munsi kuva muri 2002.

Mu rwego rwo kurushaho kwizihiza uwo munsi neza kandi ku buryo bunogeye Abanyarwanda, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ifatanyije na Ministeri y’Umuco na Sporo, muri iki cyumweru yateguye ibikorwa bitandukanye byatangiye ku wa gatatu tariki 10 Gashyantare 2016. Ibyo bikorwa bikaba birimo gutanga ibiganiro mbwirwaruhame mu mashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu Gihugu ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye (Radiyo na tereviziyo).

Umuyobozi w’ishami ry‘Ururimi mu nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Modeste NSANZABAGANWA avuga ko kuva uyu munsi watangira kwizihizwa mu Rwanda, bimaze gutanga umusaruro ushimishije. Ati:“ Abantu benshi barimo abarimu bigisha Ikinyarwanda, abashakashatsi, abafite ibitangazamakuru, Ibigo by’amashuri n’abantu ku giti cyabo dusigaye dufatanya igikorwa cy‘ ubukangurambaga ku mikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda“.

Ururimi rw’Ikinyarwanda ni rumwe mu zikoreshwa n’abantu benshi mu karere k’Ibiyaga Bigari. Mu kurushaho kuruha agaciro, mu rwego rw’amategeko, mu Rwanda hashyizweho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ifite inshingano zo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ururimi rw‘Ikinyarwanda. Ikaba ishinzwe gukumira imikoreshereze idahwitse y’Ikinyarwanda, kikanagena imiyoboro  ngenderwaho mu gukangurira Abanyarwanda gukoresha neza ururimi rwabo.

Ishami ry’Ururimi, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd