Hashize imyaka 118 umunya Suwede Alfred Nobel atangije igikorwa cyaje kumwitirirwa cyo guhemba ababaye indashyikirwa mu bikorwa by’ubuhanga n’ubumuntu.

 

By Ubwanditsi | Views : 5229 | Kuya 12-10-2019 22:01



Umunya Suwede Alfred Nobel yavukiye mu muryango w’abakire mu murwa mukuru Stockholm mu mwaka w’i 1833. Nubwo yaje gushyingirwa ariko ntiyigeze abyara. I se umubyara, yari umuhanga mu by’ubutabire akaba yari afite na kompanyi.

Alfred Nobel mu bikorwa by’indashyikirwa byamuranze ku isonga harimo kuba yaravumbuye dinamo ( umuntu yagereranya na moteri ) ikoreshwa muri gariyamoshi, ikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kwasa urutare, n’ikoreshwa mu rwego rwa gisirikare mu gihe cy’intambara.

Usibye gusiga yanditse ibitabo by’ubuhanga, uyu mugabo yanabisizemo inzira wakwifashisha ngo ugere ku bundi buvumbuzi. Alfred Nobel yavugaga indimi nyinshi zirimo, igitaliyani ( aho yagiriye urugendo mu mwaka w’i 1896 ), ikinyaturukiya, ikirusiya, icyongereza, igifaransa n’ikinya Suwede cy’iwabo.

Alfred Nobel yitabye Imana kuya 10 ukuboza ari nacyo gihe hibukwa urupfu rwe hanatangwa igihembo cyamwitiriwe. Yasize umugabane wa miliyoni 31,5 z’ama kurone ( ifaranga rikoreshwa muri Suwede ) muri icyo gihe cye, ahwanye na miliyari 1,7 z’ama kurone agaciro ko muri 2013 ( miliyoni 179 z’ama euro ( ifaranga rikoreshwa ku mugabane w’uburayi). Umutungo yakuye mu bikorwa bye.

Mbere yo gusiga aka kayabo, Alfred Nobel yasabye ko hashingwa ikigo cyiha inshingano buri mwaka zo guhemba abantu b’indashyikirwa mu bikorwa by’ubumuntu bihindura imibereho n’iterambere mu nzego zitandukanye harimo amahoro, dipolomasi, literatire, ubutabire, physiologie cyangwa ubuvuzi n’ubugenge, avuga ko umutungo asize uzajya ukoreshwa muri ibi bikorwa kandi ko ababihabwa batagomba kwita ku bwenegihugu bwabo.

Ku nshuro ya mbere umuhango wo gutanga igihembo kitiriwe Nobel, wabaye nyuma y’imyaka 5 apfuye, kuya 10 ukuboza 1901 mu murwa mukuru Stockholm. Mu 1902 ibi bihembo byashyizwe mu biganza by’umwami wa Suwede. Haza gukurikiraho n’iby’umwami wa Norvege.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd