Nyuma y'uko Leta ya Tanzania yakomeje  kugaragaza ko idashyigikiye icyemezo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (UA) cy’iyoherezwa ry’ingabo ibihumbi 5 zo kugarura amahoro no guhagarika ubwicanyi bukomeje kugaragara muri icyo gihugu cy’u Burundi ubu  noneho  yavuze ku izima yemera ko izi ngabo zakoherezwa.

 

By Habineza Gabby | Views : 14763 | Kuya 01-11-2016 12:56



Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzaniya, Augustine Mahiga mu nama yagiranye na UA, ko igihugu ahagarariye gishyigikiye icyifuzo cy’akanama ka UA gashinzwe amahoro n’umutekano cyo kohereza abasirikare mu Burundi guhagarika ubwicanyi.

Yakomeje atangaza ko ariyo nzira iboneye yo guhagarika ubwicanyi n’ihohotera rikomeje kugaragara i Burundi, ngo Leta y’u Burundi na UA bagakorana amasezerano aba basirikare ibihumbi 5 bakoherezwa gufatanya n’ubuyobozi guhagarika ubwicanyi.

 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzaniya, Augustine Mahiga

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Citizen cyo muri Tanzaniya, ngo iki cyifuzo cya Tanzaniya cyo kohereza ingabo mu Burundi bagihuriyeho n’ Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Nkosazana Dlamini-Zuma bagiranye ikiganiro, ko ibibazo by’umutekano muke mu Burundi bikomeza no kuba umutwaro ukurura ingaruka nyinshi ku karere kose.

Tanzaniya ni igihugu gifitanye umubano mwiza n’u Burundi, kikaba cyafatwaga nk’igishyigikiye Leta y’u Burundi mu kurwanya iyoherezwa ry’ingabo za UA yo, kuri ubu kikaba cyagaragaje uruhande rwacyo rutandukanye n’ibyifuzo bya Leta ya Nkurunziza yo ivuga ko izarwanya izo ngabo nizinjira ku ngufu.

Abayobozi batandukanye barimo na Perezida Petero Nkurunziza bagiye bagaragaza ko badashaka ingabo za UA ku butaka bwabo, ndetse ko zihinjiye ku ngufu zaba zibateye, bati: “nibinjira ku ngufu tuzirwanaho”.

Mu Kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 30 Ukuboza mu Ntara ya Gitega, Perezida Pierre Nkurunziza, yatangaje ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nuramuka wohereje ingabo zawo kubungabunga amahoro mu Burundi, igihugu kizahaguruka gihangane na zo.

Ati “Buri muntu wese agomba kubaha imbibi z’u Burundi. Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe niziza, zizaba ziteye u Burundi, kandi buri Murundi wese agomba guhaguruka akarwana”.

Ku wa 18 Ukuboza 2015 mu nama yateraniye i Adis Abeba muri Ethiopiya, nibwo akanama  gashinzwe umutekano n’amahoro mu muryango wa Afurika yunze ubumwe(UA) katangaje ko kagiye kohereza mu Burundi ingabo 5000 zo kujya guhagarika imvururu zikomeje kuyogoza iki gihugu, ko byakwanga byakunda izo ngabo zigomba koherezwayo no kungufu.

Biteganyijwe  ko abo basirikare bagomba kuzava mu mutwe w’Ingabo uhora witeguye gutabara muri aka karere “East African Standby Force” zigizwe n’ingabo ziva muri ibi bihugu bikurikira: Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd