Mu gihe u Burundi bukomeje gushinja u Rwanda  gushaka guhirika  ubutegetsi bwa Nkurunziza  ,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Bwana Augustine Mahiga yatangaje mu ko ibyo Leta y’u Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga bishinja u Rwanda ari ibinyoma ndetse ko ari ugukwirakwiza ibihuha.

 

By Ubwanditsi | Views : 13209 | Kuya 02-19-2016 11:33



Ibi minisitiri yabitanagaje ubwo yari yaje murugendo yagiriye mu Rwanda nyuma yo kwakirwa n’umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame, kuri uyu wa kane tariki ya 18 Gashyantare 2016.

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga

U Burundi n’Imiryango Mpuzamahanga bishinja u Rwanda gutoza bamwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda ngo zishinge umutwe wo guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza w’icyo gihugu.

Ni ibirego Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ikavuga ko ari ibihimbano ndetse ikanavuga ko ari ukubura uko bakemura ibibazo byabo bagashaka uwo babyegekaho. Kuri uyu munsi byongeye no guhakanwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya Augustin Mahiga.

Minisitiri Mahiga yavuze ko u Burundi budakwiriye gufata u Rwanda ngo burushyire ukwarwo mu kibazo burimo cya politiki n’icy’impunzi, ahubwo ko kireba akarere kose.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo guhura n’Umukuru w’Igihugu, Minisitiri Mahiga, yavuze ko ashima icyemezo u Rwanda rwafashe cyo gushaka kwimurira impunzi z’abarundi mu bindi bihugu.

Ati "Ndumva neza icyemezo cy’u Rwanda kuko ni ho hari intandaro y’ikwirakwizwa ry’ibihuha no guhimba impamvu z’ibinyoma".

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga mu kiganiro n'abanyamakuru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’U Rwanda Louise Mushikiwabo yatangarije itangazamakuru ko ikibazo cy’ibanze umukuru w’igihugu Paul Kagame yaganiriye na Austine Mahiga wa Tanzaniya ari ikibazo cy’u Burundi kuko ngo bifuza ko iki kibazo kimaze umwaka cyakemuka.

Minisitiri Mahiga yagaragaje ko yumva uburemere bukomeye bw’ikibazo u Rwanda ruhanganye na cyo n’uburyo rurimo kubyitwaramo.

Ku bwa Minisitiri Mahiga, ngo mu buhanga n’ubushishozi bwa Perezida Kagame, Umuryango Mpuzamahanga uzabona ukuri ku kibazo cy’u Burundi; kandi akizera ko umwanzuro wa nyuma ukazafatwa mu bufatanye n’Abanyarwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd