Komisiyo yashyizweho kugirango igenzure ishyirwamubikorwa ry'amasezerano mu gihugu cya Sudan y'Epfo yatangaje ko bitarenze ibyumweru 2 haba hagiyeho leta y'ubumwe.

 

By Ubwanditsi | Views : 8022 | Kuya 04-01-2016 08:57



Kuri uyu wa kane tariki ya 31 werurwe 2016,umukuru wa komisiyo yashyizweho kugira igenzure ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, Festus Mogae, wahoze ayoboye igihugu cya Botswana,yatangaje ko mu gihugu cya Sudani y’epfo,mu gihe kitarenze ibyumweru 2 hazaba hamaze kujyaho leta y'ubumwe ishyigikiwe n'umuryango w'abibumbye.

Festus Mogae, yabwiye inama ya ONU ishinzwe amahoro n’umutekano ko nubwo hataburamo agatotsi,ariko haraboneka akarusho kandi hari icyizere ko leta igiye gushingwa.

Kuva italiki 24 z’ukwezi kwa gatatu, abategetsi bagera kuri 230 b'ishyaka rirwanya leta ya Sudani y’Epfo, SPLM hamwe n’abarwanyi babo bamaze kugera mu murwa mukuru Juba wa Sudani y’Epfo.

Mogae akomeza avuga ko abasigaye bategerejwe ko bazakomeza kuza bakarinda bagera ku 1370 aho n’umukuru wabo Riek Machar azaba icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu nta nzitizi agishyira imbere mu kuza kwe.

Biteganyijwe ko hagati muri uku kwezi kwa kane aribwo hazaba hamaze kujyaho leta y'ubumwe ihuriweho n'impande zose.  



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd