Nyuma y'imirwano yongeye kubura muri Sudan y'amajyepfo mu cyumweru gishize, leta zunze ubumwe z'Amerika zohereje ingabo zo kurinda ambasade yabo, ibikorwa byayo n'abenegihugu ba USA.

 

By Umutoni Solange | Views : 8820 | Kuya 07-14-2016 07:15



Kuwa kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2016, nibwo Abasirikare bagera kuri 47 bageze mu gihugu cya Sudan y'amajyepfo mu mujyi wa Juba mu rwego rwo kurinda ambasade ya leta zunze ubumwe z'Amerika, abenegihugu bayo n'ibikorwa byabo.

Nyuma y'uko imirwano yongeye kubura mu murwa mukuru Juba muri Sudan y'amajyepfo, akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano kahise gaterana byihutirwa ku cyumweru gishize tariki ya 10 Nyakanga, kugirango karebe ko kagarura ituze kifashishije ibihugu byo mu karere, kabisabwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika.

 Aka kanama kahise gashyira ahagaragara itangazo ryamagana ibikorwa by'ubwicanyi cyane cyane ibikomeje kwibasira abaturage b'abasivile muri Sudan y'Amajyepfo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Hervé Ladsous,yavuze ko Minuss, umutwe w'umuryango w'abibumbye ushinzwe kugarura amahoro muri Sudan y'Amajyepfo, udafite ubushobozi buhagije bwo kubungabunga umutekano no guhagarika ibikorwa by'ubwicanyi bikomeje kwibasira abasivile ku rwego rwo hejuru.

Akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano kahise gashyira ahagaragara itangazo rivuga ko uwo ari we wese ukomeje gukora ibikorwa by'ubwicanyi ku baturage b'abasivile afatirwa ibihano, ibi nibyo Perezida Barack Obama yashimangiye nyuma yo kuvuga ko izi ngabo 47 zoherejwe zifite ibyangombwa bihagije ariko zitagiye mu mirwano.

Perezida Barack Obama yavuze ko bakomeza kwihanangiriza inzego izo arizo zose zikomeje gushoza intambara.

Mu byumweru bicye manda ya Minuss iraba yongerewe igihe, umubare w'abajya mu butumwa n'ubushobozi.

Aka kanama kanasabye ibihugu byo mu karere ko byatanga umusanzu w'ingabo zijya gufasha guhagarika ubwicanyi.

Abaturage barenga 30.000 bakaba bamaze guhunga imirwano.

      Sudan : Kubera imirwano,Amerika yohereje ingabo zo kurinda ambasade yabo



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd