Ishyirahamwe ry’umuryango w’abibumbye (ONU) ryatangaje ko abasirikare baryo bashinzwe gucunga amahoro baturuka mu bihugu bya Etiyopiya, URwanda n’Ubuhindi batatabaye ku gihe abaturage batewe mu mujyi wa Malakal muri Sudan y’Amajyepfo.

 

By Ubwanditsi | Views : 8589 | Kuya 06-24-2016 09:33



Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika aravuga ko kuri uyu wa kane tariki ya 23 kamena 2016 umuvugizi w’igice cya ONU gishinzwe ibikorwa byo gucunga amahoro, Nick Birnback, yavuze ko abasirikare ba ONU bashinzwe gucunga amahoro baturuka mu bihugu bya Etiyopiya, URwanda n’Ubuhindi batatabaye ku gihe abaturage batewe mu mujyi wa Malakal mu gihugu cya Sudan y’Amajyepfo ku ma taliki ya 17 na 18 z’ukwezi kwa kabiri.

Birnback yongeyeho ko igice cya ONU gishinzwe gucunga amahoro kizacyura bamwe mu basirikare n’ibikoresho byabo bari aho igihe icyi gitero cyagabwaga.

Icyo gihe abantu bitwaje intwaro binjiye mu kigo aba basirikare bari bacumbitsemo mu mujyi wa Malakal bica abantu 30, abandi 123 barakomereka.

Kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi mukuru w’igice cya ONU gishinzwe gucunga amahoro, Hervé Ladsous nawe yabwiye akanama ka ONU gashinzwe umutekano ko hagikurikiranwa ibijyanye n’ amategeko kuri aba basirikare, kuko bamwe bagize icyo bakora abandi bahitamo kurebera.

http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3390314.html



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd